Ibihembo by’aba bahanzi batabarutse byashyikirijwe abo mu miryango yabo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020 mu kiganiro ‘Versus’ gikorwa na Luckman Nzeyimana.
Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bitanzwe kuko ibya mbere byari byashyikirijwe Makanyaga Abdoul na Mariya Yohana, bitandukanye n’uko byatanzwe bwa mbere, kuri iyi nshuro buri muhanzi yahawe na sheke y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mukuru w’umuhanzi Kamaliza witwa Uwanjye Mariya na Rugamba Olivier imfura ya Rugamba Sipiriyani nibo bashyikirijwe ishimwe ry’aba bahanzi.
Rugamba Olivier yavuze ko iki gihembo Se yegukanye kigaragaza ko umurage yasize nk’ipfundo ridateze gupfunduka, nk’intego yari yarihaye kuva atangiye urugendo rw’ubuhanzi bukora benshi ku mutima.
Uwanjye Mariya, mukuru wa Kamaliza we yavuze ko iki gihembo murumuna we yegukanye kigaragaza ko agikunzwe. Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kubona imirimo y’umuvandimwe we ikizirikanwa.
Muri iki kiganiro hari hatumiwe Cyusa Ibrahim wagombaga kwibutsa abantu indirimbo za Rugamba Sipiriyani.
Hari hatumiwe kandi itsinda ry’abakobwa b’abahanga mu muziki gakondo, Ange na Pamela baririmbye indirimbo za Kamaliza mu rwego rwo kumwibutsa abakurikiye iki kiganiro.
Amateka avunaguye ya Rugamba
Umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umuririmbyi, Rugamba Sipiriyani, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihangano bye bikaba ari umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda.
Rugamba yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka wa 1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, i Burundi ndetse no mu Bubiligi aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu 1963, yaje kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza [wari nyina wabo w’uwa mbere].
Ni kuri izo nshuti ze ebyiri Rugamba yatangiriyeho guhimba ibisigo, twavugamo ’Amibukiro’, ’Cyuzuzo’ n’ibindi byinshi. Nyuma yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944) mu 1965.
Uyu muhanzi kandi yanashinze Itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba.
Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10. Muri Jenoside bapfanye n’abana babo batandatu, ubu hasigaye abana bane.
Amateka avunaguye ya Kamaliza
Mutamuliza Annonciata yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Léandre na Mukarushema Bernadette. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bituma se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.
Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.
Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.
Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.
Nyuma yo kugera mu gihugu, yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afiye ipeti rya Sergent.
Zimwe mu ndirimbo za Rugamba zakunzwe
Zimwe mu ndirimbo za Kamaliza zakunzwe








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!