Teddy Riley yavuze ku nzu ateganya kugura mu Rwanda no gukorana n’abahanzi nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Producer akaba n’Umuririmbyi, Teddy Riley, wamamaye muri Blackstreet uri mu ruzinduko mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo ize bwite n’izindi zijyanye n’umuziki, yavuze ko yaryohewe n’u Rwanda ku buryo ateganya kuzagaruka kuhatura.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ndetse ko yahagiriye ibihe byiza, agatemberera ahantu hatandukanye harimo ah’ubwiza nyaburanga.

Yavuze ko yifuza kuza gutura mu Rwanda ndetse azagaruka kuba mu nzu yamaze kuhagura. Ati “Ndi gukorana na Fally Ipupa wo muri Congo ndetse ndi gushaka umuhanzi twakorana hano. Ndateganya kugaruka hano mu kwezi kumwe nabonye inzu nifuza.”

Yavuze ko yakunze u Rwanda ku buryo iminsi yari kuhamara yiyongereye. Ngo abanyarwanda yasanze ari beza ndetse yakozwe ku mutima n’imyitwarire yabo.

Ati “Ndabyishimira. Nakoranye n’abahanzi bo muri Afurika benshi. Ahantu hatandukanye ndetse naje mu Rwanda menya ko hari abahanzi beza nakorana nabo ndetse nibyo ndimo ndi gushaka uko nakubaka umuziki wo mu Rwanda.”

Yavuze ko yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye muri Amerika, ubu akaba ashaka no gukorana n’abo hanze yayo.

Inama ye ku bashaka kwinjira mu ruganda rw’umuziki yaba abaririmbyi cyangwa abawutunganya yavuze ko bakwiriye gukora bakaba bo ubwabo.

Ati “Umuziki numvise mu Rwanda ndetse n’uwo numva ku bandi bahanzi batandukanye muri Afurika, ni umuziki utangaje. Icyo ntekereza nabafasha ni ukuwuha ikindi cyerekezo no gukomeza kuwuteza imbere. Icyo nabwira umuntu ushaka kwinjira mu ruganda rw’umuziki, komeza ukore, ukureho imipaka. Ba wowe ubwawe, reka gukopera, ushobora kurebera ku muntu ariko ntabwo wakora nk’ibye."

Uyu muhanzi wasuye abiga umuziki i Muhanga mu ishuri ryahoze ku Nyundo, yavuze ko batangaje kandi bafite umuziki mu maraso. Ati ‘‘Baratangaje. Nashakaga kugumayo. Uburyo baririmbaga bafite ADN y’umuziki mu maraso yabo. Ntabwo nigeze numva basobwa mu manota y’umuziki.”

Muri gahunda ze ni uko azagaruka vuba mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Arateganya kuza gukora soundtrack ijyanaye na filime mbarankuru ari gukora ndetse n’igitabo.

Teddy Riley w’imyaka 53 yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Teddy amaze iminsi mu Rwanda
Teddy Riley ni umwe mu batunganya indirimbo banditse izina rikomeye ku Isi
Teddy Riley arateganya kugura inzu muri Vision City

Itsinda rya Guy ryarakunzwe hambere

Blackstreet nayo yakanyujijeho bikomeye

Teddy Riley ari mu batunganyije indirimbo nyinshi za Michael Jackson

Ikiganza cya Teddy Riley cyakoze ku ndirimbo nyinshi zamamaye mu myaka yo hambere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .