Ni nyuma y’ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Visi Perezida uriho ubu, Kamala Harris, mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 ku nshuro ya mbere nk’abakandida bifuza kuyobora iki gihugu.
Taylor Swift nyuma y’iki kiganiro yahise yiyongera ku mubare munini w’ibyamamare bitandukanye byamaze kugaragaza ko bishyigikiye Kamala Harris. Uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Ijwi ryanjye ku mwanya wa Perezida wa Amerika mu 2024 nzariha Kamala Harris ndetse na Tim Walz uzaba yiyamamariza kuba Visi Perezida. Nzatora Kamala kuko yaharaniye uburenganzira ndetse nizera ko dukeneye indwanyi yo kubatsinda.”
Yakomeje avuga ko uyu mugore amubonano ubushobozi bwo kuba yahangana n’ibibazo byugarije igihugu ndetse agaca akajagari.
Yavuze ko kandi Tim Walz nawe ari umuntu ushyigikira ukwishyira ukizana kw’ababarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), gushyigikira kubyara hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF [In vitro Fertilization’] n’uburenganzira bw’umugore ku mubiri we.
Nyuma y’aho abonye ibi, Donald Trump ntabwo yabyishimiye ahubwo yavuze ko uyu mukobwa azishyura ikiguzi cy’aya magambo ye.
Uyu mugabo ukunze kutavugwaho rumwe mu itangazamakuru yabwiye Fox News, ati “Cyari ikibazo cy’igihe ntabwo yari gushyigikira Biden. Ni umuntu wishyira akizana. Ndetse buri gihe aba ameze nk’ushyigikiye aba-Démocrates kandi azabyishyura.”
Mu minsi yashize Donald Trump utajya imbizi na Taylor Swift yari yatunguranye akora amafoto yifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI); agaragaza ko uyu mukobwa yiyemeje kumushyigikira. Ni amafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social.
Trump yagaragaje amafoto y’abagore bambaye imipira yanditse iti “Abafana ba Swift bashyigikiye Trump” gusa aya mafoto yose yakozwe na AI. Yongeye gushyira kuri uru rubuga ifoto yanditse amagambo agaragaza ko ‘Taylor ashaka ko mutora Donald Trump’.
Amatora ya Perezida wa Amerika azaba tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Kamala Harris yinjiye ku guhatanira umwanya wo kuyobora Amerika nyuma y’aho Perezida Joe Biden bari mu ishyaka rimwe, muri Nyakanga uyu mwaka ahisemo kwikura muri uru rugendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!