Ni ibirori byabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri, muri UBS Arena yo mu Mujyi wa New York muri Amerika. Byari byahuruje ibyamamare bikomeye muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo, u Burayi na Aziya.
Ibi birori byagombaga kuba ku wa 10 Nzeri ariko byigizwa inyuma bitewe n’uko byahuriranye n’ikiganiro mpaka Kamala Harris yagiranye na Donald Trump.
Abahanzi batandukanye bakomeye muri Amerika no hanze bari babukereye. Muri Afurika, abarimo Abanya-Nigeria Pheelz, Ayra Starr na Lojay ndetse n’Umunyafurika y’Epfo Tyla ni bamwe mu bahanzi bitabiriye ibi birori.
Tyla yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya aho yari ahanganye n’abarimo Teddy Swims, Chappell Roan, Shaboozey, Gracie Abrams ndetse na Benson Boone. Iki gihembo cyatwawe na Chappell Roan. Uyu mukobwa kandi yari ahatanye mu bindi byiciro bibiri birimo icy’indirimbo ya RnB ifite amashusho meza ndetse n’icy’umuhanzi mwiza wa Afrobeats yanatwaye.
Ni mu gihe Ayra Starr we yari ahatanye mu gihembo cy’umuhanzi uhiga abandi ukora injyana ya Afrobeats gusa. Yari ahanganye na Tyla wacyegukanye, Davido, Burna Boy, Lojay, Pheelz, Chris Brown, Giveon na Tems.
Abandi bahanzi batwaye ibihembo barimo Taylor Swift, Sabrina Carpenter, Eminen, Megan Thee Stallion wanayoboye itangwa ry’ibi bihembo, Billie Eillish, Umunya-Brésil Annita watwaye icy’umuhanzi mwiza wo muri Amerika y’Amajyepfo, Lisa watwaye icya ‘Best K-Pop Artist’ n’abandi batandukanye.
Indirimbo yitwa “Fortnight” ya Taylor Swift na Post Malone yabahesheje ibihembo bitandukanye birimo icy’indirimbo nziza yo mu mpeshyi, ituma Taylor ahabwa ’icy’Umuhanzi w’Umwaka’ ari na cyo nyamukuru, icy’indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi batandukanye, ‘Best Direction’, ‘Best Video of the Year’ na ‘Best Editing’.
Taylor Swift yari ahatanye mu byiciro 12 ndetse nyuma y’ibihembo yegukanye, yakuyeho agahigo ka Beyoncé wari ubitse ibikombe byinshi bya MTV VMAs kuko yahise agira 30; mu gihe uyu muhanzikazi we yari afite 25. Yanabaye kandi umuhanzi wa mbere utwaye igihembo cya ‘Best Video of the Year’ inshuro eshanu yikurikiranya.
Ubwo Taylor Swift yajyaga kwakira iki gihemboncy’indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza, yashimiye umukunzi we Travis Kelce, ati “Ikintu cyose uyu mugabo akozeho, gihinduka ibyishimo.”
Abahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori barimo Megan Thee Stallion, Eminem wagiye ku rubyiniro ari kumwe n’abasore benshi basa nka we, Shawn Mendes, Katy Perry, Benson Boone, Anitta, Karol G, LL Cool J, Camila Cabello, Halsey n’abandi benshi.
Ushaka kureba abegukanye ibihembo wakanda hano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!