Tanzania: Wasafi TV ya Diamond yahagaritswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Televiziyo y’umuhanzi Diamond Platnumz ikaba nimwe mu zikunzwe muri Tanzania, yafatiwe ibihano byo guhagarikwa amezi atandatu kubera kurenga ku mahame agenga itangazamakuru muri iki gihugu.

Ikigo cya Tanzania gishinzwe kugenzura imirimo ijyanye n’itumanaho (TCRA) cyatangaje ko cyafatiye ibi bihano Wasafi TV kubera ibikorwa by’urukozasoni byanyuzeho ku wa 1 Mutarama ubwo habaga ibitaramo bya ‘Tumewasha festival’.

Mu kiganiro Umuyobozi w’agateganyo wa TCRA, Johannes Kalungule, yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ubwo ibi bitaramo byabaga iyi televiziyo yerekanye imbona nkubone umuhanzikazi Gigy Money yambaye ibyo yise ‘ubusa’.

Kalungule yavuze ko ibi bihabanye n’amahame agenga itangazamakuru ryo muri Tanzania, ndetse yongeraho ko abayobozi ba Wasafi TV nibakomeza ibikorwa nk’ibi bazafatirwa ibindi bihano.

Muri Nzeri 2020 TCRA na none yari yafashe icyemezo cyo guhagarika iminsi irindwi Radiyo ya Diamond, Wasafi FM, nyuma yo gushinjwa kunyuraho imvugo zitaboneye.

Wasafi TV yamaze guhagarikwa amezi atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .