00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umuhanzi Jux yakoze ubukwe (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 February 2025 saa 08:32
Yasuwe :

Umuhanzi Juma Jux umaze kubaka izina mu muziki muri Tanzania no hanze yayo yakoze ubukwe na Priscilla Ajoke Ojo, ukomoka muri Nigeria bari bamaze igihe bakundana.

Ni ubukwe bwabereye muri Tanzania, bwitabirwa n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro muri iki gihugu barimo Ommy Dimpoz, Diamond Platnumz waserukanye na Zuchu, Enioluwa Adeoluwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria n’abandi batandukanye.

Priscilla Ajoke Ojo asanzwe ari umwana wa Iyabo Ojo wubatse izina muri sinema muri Nigeria. Jux mu 2024 nibwo yerekanye uyu mukobwa nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.

Aba bombi batandukanye ku mpamvu zitamenyekanye. Inkuru yo gutandukana kw’aba bombi byahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe.

Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye uyu mugore agashakana na Rotimi, banamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Imani wavutse mu 2023 n’umuhungu witwa Seven wo muri Nzeri 2021.

Jux yakoze ubukwe n'umukobwa ukomoka muri Nigeria
Jux yakundanye n'abarimo Vanessa Mdee wamamaye mu muziki muri Tanzania
Akanyamuneza kari kose ku maso y'abageni
Wari umunsi ukomeye ku bageni
Nyina wa Iyabo Ojo, Priscilla Ajoke Ojo, uri ibumoso ni umwe mu bari bitabiriye
Enioluwa Adeoluwa uzwi cyane muri Nigeria ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu byamamare byitabiriye
Jux mu minsi ishize nibwo byari byamenyekanye ko agiye gukora ubukwe
Ibi birori byari binogeye ijisho
Ahabereye ibirori ni uku hari harimbishijwe
Ni uku Jux yaserutse yambaye
Diamond Platnumz ni umwe mu bitabiriye ibi birori. Yari ari kumwe na Zuchu uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania
Ommy Dimpoz ni umwe mu byamamare byatashye ubu bukwe
Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .