00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanasha Donna agiye gukorera ibitaramo bibiri i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 May 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Tanasha Donna uri mu bagore bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu bitaramo bibiri agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ku wa 21 na 22 Kamena 2024.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko uyu mugore azaba ataramira muri The B Lounge i Nyamirambo ku wa 21 Kamena 2024 mu gihe ku wa 22 Kamena 2024 azaba ayobora ibirori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 Tanasha azataramira muri The B Lounge i Nyamirambo aho byitezwe ko azanaririmbira abakunzi be, hanyuma bukeye bwaho ayobore (Hosting) ibirori bizabera kuri piscine ya The B Hotel i Nyarutarama.”

Kugeza ubu nta makuru menshi ku biciro byo kwinjira muri ibi bitaramo birashyirwa hanze.

Tanasha Donna w’imyaka 28 y’amavuko, yavukiye muri Kenya ku mubyeyi w’Umunya-Kenya mu gihe se umubyara ari Umutaliyani.

Ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, Tanasha Donna n’umubyeyi we bimukiye mu Bubiligi kuko nyina ari ho yari yashatse undi mugabo.

Uyu mugore yaje gusubira muri Kenya agiye kwitabira irushanwa rya Miss World Kenya, nyuma aza kuba umunyamakuru wa NRG Radio mbere y’uko abivamo ngo ashyire imbaraga mu muziki we.

Uretse umuziki, uyu mugore yanakinnye filime aho iya mbere yagaragayemo ari iyitwa ‘Symphony’ yasohotse mu 2022.

Tanasha yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2017 ubwo yari amaze gutandukana n’umukinnyi wa filime Nick Mutuma, mbere y’uko mu 2018 atangira gucudika na Diamond babyaranye umwana w’umuhungu mu 2019.

Uretse kubyarana aba banakoranye indirimbo bise ‘Gere’ icyakora iby’urukundo rwabo bizamo ibibazo ndetse batandukana mu 2020.

Kuva yatandukana na Diamond, Tanasha Donna ntabwo arongera kuvugwa mu nkuru z’urukundo.

Tanasha Donna agiye gukorera ibitaramo bibiri i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .