Tabz, inkingi ya mwamba muri Neptunez Band yinjiye mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kanama 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo ryashyiriweho kongerera ubumenyi abanyamuziki by’umwihariko abanyempano bifuza kubigira umwuga ariko banabifitiye ubumenyi. Umwe mu barirangijemo wanamaze kwinjira mu muziki nk’umwuga we ni Thabita Uwizerwa wiyise Tabz nk’akazina ko ku rubyiniro, akaba umwe mu bagize itsinda ry’abacuranzi rya Neptunez Band.

Tabz ari mu nkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

Icyemezo cyo kwinjira mu muziki Tabz avuga ko yagifashe kuko zahoze ari inzozi ze ndetse ku bwe n’igihe cyari kigeze.

Yagize ati ”Indirimbo yanjye ya mbere yitwa ‘Njyewe’ ishaka kumvikanisha imbaraga z’umukobwa imbere y’umukunzi we, mba nshaka kubwira abakobwa ibyo bakabaye babwira abasore mbere yuko bakundana. Mba mbwira umusore ibyo nshoboye si uwo tuba dukundana ahubwo ni uwo mba nakunze nkatinyuka nkamubwira ibyo mfite kugira ngo amenye ibyo muha.”

Indirimbo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri The Future Music, iyi ikaba studio ya David Pro musaza we bavukana ku babyeyi bose.

Tabz ni umwana wa gatandatu mu bana umunani bavukana, aho David Pro ari uwa gatatu muri bo.

Uyu muhanzikazi yakuriye mu muryango w’abanyamuziki kandi bawukunda bihebuje.

Yagize ati “Twese mu muryango twakuze twumva umuziki ndetse tunawukunda. Njye mu 2014 nibwo namenye ko aribyo nakundaga kurusha ibindi njya mu marushanwa yo ku Nyundo ndatsinda nigayo kugeza mu 2017.”

Uyu muhanzikazi ubwo yari arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yafashe icyemezo cyo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Avuga ko ubwo yajyagayo byari bigoye kubyumvisha ababyeyi, nyuma ngo baje kubyemera ariko bamubwira ko nibitagenda neza bazamukurayo akajya kwiga ibindi.

Agira ati “Icyakora ndashimira Imana ko igihembwe cya mbere cyarangiye babyumva ndetse kugeza ubu nibo bafana banjye.”

Nyuma yo kuva ku ishuri uyu mukobwa yahise yinjira mu itsinda rya Neptunez Band aho ndetse n’ubu agifatanya na bagenzi be.

Avuga uko agiye kubihuza no gukora umuziki ku giti cye, Tabz yagize ati ”Ni ibintu tuzajya dukorana, n’ubundi mu itsinda ndi umuririmbyi rero kuba umuhanzi ku giti cyanjye ntabwo bizagongana.”

Tabz yasabye abakunzi b’umuziki Nyarwanda kumuha amahirwe bakumva indirimbo ye ndetse bakanamuha ibitekerezo by’ibyo yakongeramo imbaraga.

Reba ikiganiro kirambuye na Tabz

Indirimbo ya mbere "Me" ya Tabz

Tabz, inkingi ya mwamba muri Neptunez Band yinjiye mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .