Uyu mugabo yakoze ibi mu gitaramo cya Halloween. Uyu akaba ari umunsi mukuru wo kwibuka abapfuye bose, ubusanzwe wizihizwa mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika tariki 31 Ukwakira, aho usanga abantu baba bambaye imyenda iteye ubwoba, bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose biganisha ku rupfu.
Uyu muraperi n’umu-Dj we baserutse bambaye gutya gusa nta kintu yigeze avuga ku matora agiye kubera muri Amerika cyangwa ikintu kijyanye na Donald Trump.
Donald Trump ahagarariye Aba-Républicains mu matora ahanganyemo na Kamala Harris uhagarariye Aba-Démocrates. Aya matora azaba kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.
Trump ashyigikiwe n’abiganjemo abaherwe barangajwe imbere na Elon Musk.
HOLY SH*T 🚨 Rap ICON T-Pain came out to his MASSIVE concert dressed as Donald Trump 🔥
His Trump impersonation is the BEST 🤣
THIS IS HOW WE WIN 🇺🇸 pic.twitter.com/4zjDI7HIB7
— Marjorie Taylor Greene Press Release (Parody) (@MTGrepp) November 2, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!