T-Pain yafatanwe imbunda agiye kwinjira mu ndege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Umuraperi T-Pain uri mu babirambyemo inzego zishinzwe umutekano zamufatanye imbunda ubwo yari ku kibuga cy’indege ajya i Lubbock muri Texas.

Fox News yatangaje ko T-Pain ubusanzwe witwa Faheem Rashad Najm, yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018 ku kibuga cya Hartsfield-Jackson International yerekeza i Texas.

Yari kumwe n’umurinzi we ari na we wafatanwe igikapu cyarimo imbunda yo mu bwoko bwa masotera. Igipolisi cyo muri Atlanta cyatangaje ko uyu muraperi n’umurinzi we Carlos Aleili Flores bafashwe kuko bashatse kwinjirana iyi mbunda batabimenyesheje ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege.

Carlos Aleili Flores na sebuja T-Pain bahise bafatwa bajyanwa ku cyicaro cya polisi kuri Hartsfield-Jackson International Airport, bahagumishijwe mu gihe kigera ku isaha imwe bagikorwaho iperereza ngo hamenyekane imvano yo kugendana iyi mbunda.

Polisi, yasohoye itangazo ryemeza ko uyu muraperi n’umurinzi we bafashwe banakorwaho iperereza ari nabwo T-Pain yaje kwerekana icyangombwa cyimwemerera kuyitunga.

Inzego z’umutekano zivuga ko T-Pain n’umurinzi we bagiye gukomeza gukurikiranwa hakamenyekana impamvu binjiranye iyi mbunda mu kibuga mu gihe abandi bagenzi bakorana ingendo intwaro mbere yo gufata indege bazishyikiriza abashinzwe ingendo zo mu kirere mu kwirinda ko hagira ikibazo kivuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza