00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ric Hassan agiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 09:35
Yasuwe :

Symphony Band yatumiye umuhanzi wo muri Nigeria, Ric Hassan, mu gitaramo cyiswe ‘Fantasy Music Concerts’ kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Ric Hassan, ni we ubwe watangaje ko ateganya gukorera igitaramo mu Rwanda.

Umuyobozi wa Symphony Band, Niyontezeho Etienne, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo uyu muhanzi yatumiwemo kizajya kiba kenshi.

Ati “Ni igitaramo tugiye gukora twise ‘Fantasy Music Concerts’ kizajya kiba kenshi bitewe n’uko kizakirwa, Ric Hassan ni we twahereyeho.”

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Kigali Convention Center tariki 4 Ukuboza 2021.

Niyontezeho yabwiye IGIHE ko uretse uyu muhanzi ugiye kuva muri Nigeria, hari andi mazina y’abanyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo.

Ati “Hari abandi bahanzi bo mu Rwanda tuzakorana muri iki gitaramo ariko amazina yabo tuzayatangaza mu minsi iri imbere tumaze kumvikana.”

Ric Hassan amazina ye asanzwe ni Ikechukwu Eric Ahiauzu, mu 2016 yasohoye album ye ya mbere yise ‘The African Gentleman’ anakurikizaho iyitwa ‘The Prince I Became’.

Kuri ubu Ric Hassan azwi mu ndirimbo nka Only You, Number One, n’izindi nyinshi yagiye akora zigakundwa bikomeye.

Ric Hassan yatumiwe mu gitaramo n'itsinda rya Symphony Band
Symphony Band isanzwe iri mu matsinda akomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .