00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Symphony Band na Ariel Wayz bongeye guhurira ku meza nyuma y’imyaka ibiri y’umwuka mubi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 09:17
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ibiri havugwa umwuka mubi hagati ya Ariel Wayz n’itsinda rya Symphony Band binjiranye mu muziki, kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022 aba bahanzi bongeye kwicarana ku meza bongera kuganira n’itangazamakuru akanyamuneza ari kose.

Aba bahanzi bahuriye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bagarukaga ku gitaramo ‘Fantasy Music’ Symphony Band igiye gukora ku nshuro ya kabiri.

Ni igitaramo iri tsinda ryatumiyemo umuhanzi Inki na Ariel Wayz wanyuze muri Symphony Band ndetse bakaba baraniganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ubwo bari babajijwe ukuntu biyumva kuba bicaranye ndetse bagiye gukorana n’igitaramo nyuma y’imyaka ibiri y’umwuka mubi hagati yabo Ariel Wayz yagize ati “Nta zibana zidakomanya amahembe, byabayeho ariko icyo twarebye ni ibiri imbere biduhuza kurusha ibidutanya, niyo mpamvu twirengagije akabazo kamwe kabayeho kugira ngo tubashe kugera kuri byinshi birimo n’iki gitaramo.”

Joachim ubarizwa mu itsinda rya Symphony Band na we wunze mu rya Ariel Wayz, yavuze ko iki gitaramo bahisemo no kugitumiramo Ariel Wayz kugira ngo n’abafana babo badahera mu gutekereza ko hari ikibazo baba bafitanye.

Ati “Twe hagati yacu twaraganiriye kandi twabonye igisubizo, ni nayo mpamvu twahisemo gukorana kugira ngo tubyereke n’abafana bacu bari bagikeka ko hari ikibazo cyaba gihari.”

Aba bahanzi bari bamaze imyaka ibiri barebana ay’ingwe bahamije ko kuri ubu ibyo babirenze icyo bareba ari ugufatanya gushaka icyabateza imbere.

Ariel Wayz, Inki na Symphony Band bagiye guhurira mu gitaramo ri tsinda ryise ‘Fantasy Music’ kikaba giteganyijwe ku wa 5 Ugushyingo 2022.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri ‘Institut Français ’ ni ibihumbi 8Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw y’icyunahiro n’ibihumbi 15Frw ku bakundana bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango bo bizaba ari ibihumbi mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 17Frw ku bakundana bazitabira.

Itsinda rya Symphony Band na Ariel Wayz baherukaga gutaramana mu 2020 mbere y’uko uyu mukobwa asezera akajya kwikorana umuziki.

Nyuma yo gutandukana habayeho gukimbirana ariko bo bagahamya ko ibibazo byose byabayeho ubu babikemuye ku buryo igisigaye ari ukubaka imbere heza.

Aba bahanzi bakuranye mu muziki bose bahuriye ku kuba barize mu ishuru rya muzika rya Nyundo ari naho barangirije mbere yo kwinjira mu kibuga bagahatanira kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki, urugamba kugeza ubu bakomeje kwitwaraho neza.

Nyuma y'imyaka ibiri yo kutumvikana, Symphony Band yongeye guhurira ku meza na Ariel Wayz
Ariel Wayz yahishuye ko ikibazo yari yagiranye na Symphony Band cyakemutse
Abanyamakuru bari bateguriwe aho kwicara mu kiganiro n'abanyamakuru
Abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Symphony Band bafatanye ifoto n'umuyobozi wa Institut Français

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .