Symphony Band yasohoye indirimbo nshya “Respect” ivuga ku gutandukana na Ariel Wayz

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Symphony Band imenyerewe mu gucurangira abahanzi mu bitaramo bitandukanye, yasohoye indirimbo nshya yise “Respect’’ yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music, Nel Ngabo na Igor Mabano.

Mu minsi ishize iri tsinda ryavuyemo umukobwa wari kizigenza mu kuririmba Ariel Wayz, nyuma yuko agiye benshi batekerezaga ko imiririmbire y’abasigaye igiye guhungabana.

Umuyobozi wa Symphony Band, Niyontezeho Etienne, yatangarije IGIHE ko gutandukana na Ariel Wayz byavuye ku bwumvikane hagati y’impande zombi.

Yagize ati "Ni ibintu twumvikanye, yabanje kubituganirizaho kuko yashakaga kwikorana umuziki. Twabanje kugerageza gukorana ariko abona biramugora adusezeraho.”

Niyontezeho yavuze ko kugeza ubu babanye neza n’uyu mukobwa, ndetse abantu ngo bashobora kuzatungurwa nuko mu minsi izaza banakorana indirimbo.

Kugenda kwa Ariel Wayz nubwo byasize icyuho mu itsinda, ariko ngo ntabwo byigeze bica intege abarigize kuko bakomeje gukora baharanira kugera ku ntego yabo.

Imwe muri gahunda iri tsinda rifite ni ugukora indirimbo zitandukanye zirimo n’izo bazakorana n’abandi bahanzi biganjemo abafite amazina akomeye.

Iya mbere bahise basohora ni iyo bise “Respect”, bayikoranye na Nel Ngabo ndetse na Igor mabano. Iyi ndirimbo igaruka ku bantu babaho ubuzima bukomeye ariko bakarwana nabwo kandi bakabaho nubwo biba bitoroshye.

Ni indirimbo ya gatatu iri tsinda rikoze nyuma ya “Hey” yabanjirije izindi na "Igitabo" ryaherukaga gusohora mu minsi ishize.

Symphony Band yasohoye indirimbo yise "Respect", iya mbere iri tsinda ryakoze nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz, umukobwa rukumbi wahoze aririmbamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .