Iri tsinda ryakoze impanuka ubwo ryari rivuye gucuranga mu Nama y’Ihuriro ry’Abagore bo muri ‘Commonwealth’ muri Kigali Serena Hotel, bari kwerekeza ku Gisimenti aho bari bagiye gucuranga.
Ubwo bari bakirenga kuri St Famille, amakuru IGIHE ikesha uwari ahabereye iyi mpanuka avuga uwari utwaye Symphony Band yatambutse ku modoka yari imuri imbere, agerageje kuyigarura mu murongo we biranga, bityo agonga ku ruhande rw’umuhanda imodoka yikaraga mu muhanda rwagati irahindukira ireba aho yari ivuye.
Umwe mu bagize iri tsinda twaganiriye yagize ati “Urebye impanuka uko yari imeze wagira ubwoba, ariko igitangaje ni uko nta n’umwe muri twe wagize icyo aba nta n’uwakomeretse rwose.”
Uyu yavuze ko nyuma yo gukora impanuka hari umuntu wabanyuzeho asanzwe abazi ahita yemera kubageza ku Gisimenti batishe amasaha.
Nubwo bari barokotse impanuka ikomeye, Symphony Band bageze aho igitaramo cyari bubere bahita burira urubyiniro batangira gutaramira imbaga y’abakunzi b’umuziki bari bahakoraniye, ndetse byari bukugore kubona ko aba basore bagize ibibazo mu rugendo rwabo.
Amakuru avuga ko Frank wo muri iryo tsinda ari we wagize ububabare mu gatuza, uretse ko nawe bitamubujije kugaragara ku rubyiniro ndetse no kwitwara neza, aho we na bagenzi be bagaragaje imbaraga zidasanzwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!