00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Symphony Band mu biganiro byo kuba abacuranzi bihariye ba Ric Hassani

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 08:16
Yasuwe :

Symphony Band yahishuye ko uretse gukorana igitaramo n’Umunya-Nigeria, Ric Hassani, hari byinshi bateganya kumwungukiraho, birimo kuba bakorana indirimbo, kwagura ibikorwa byabo ariko kandi bageze kure ibiganiro biganisha ku kuba bajya bamucurangira mu buryo buhoraho.

Aba bahanzi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 mu Ipfundo Art Center ho mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Symphony Band, Etienne Niyontezeho, ubwo yari abajijwe icyo abona bazungukira kuri Ric Hassani, yakomoje ku biganiro byo kuba bajya bamucurangira.

Ati “Urugero uretse no kuba twakorana indirimbo, turi mu biganiro byo kureba ko twaba abacuranzi be bihariye tukajya dukorana mu buzima bwa buri munsi.”

Muri iki kiganiro, Ric Hassani yakunze gusubiramo inshuro nyinshi ko Symphony Band ubu bamaze kuba abavandimwe be ndetse anahamya ko hari imishinga myinshi bari gutegurana.

Ati “Ubu babaye abavandimwe cyane kuruta ikindi icyo aricyo cyose twavuga.”

Symphony Band ntitewe ubwoba n’igitaramo cya Koffi Olomide

Symphony Band yatangaje ko idatewe ubwoba no kuba igitaramo cyayo kigiye kubera ku munsi umwe n’icya Koffi Olomide.

Mu gihe Symphony Band izaba iri gucurangira muri Kigali Convention Center, Koffi Olomide azaba ari muri Kigali Arena, ibitaramo byose biteganyijwe tariki 4 Ukuboza 2021.

Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo yagize ati “Igitaramo cyacu icyo nakivugaho ni uko imyiteguro yacu ntacyayisubiza inyuma. Ibintu twateguye byose biracyameze uko byari bimeze. Nta kibazo dufite rero.”

Uretse aba bahanzi ariko iki gitaramo kizitabirwa na Mike Kayihura, Confy na Nel Ngabo.

Symphony Band bari kumwe na Ric Hassani mu kiganiro n'abanyamakuru
Mugengakamere Joachim wo muri Symphony Band niwe wasobanuriraga Ric Hassani ibivugwa mu kinyarwanda
Mugengakamere Joachim yavuze ko nka Symphony badatewe ubwoba no kuba igitaramo cyabo kibangikanye n'icya Koffi Olomide
Ric Hassani wijeje abantu igitaramo cyiza, yavuze ko Symphony Band ari abavandimwe be
Umuhanzi Confy watumiwe muri iki gitaramo, yijeje abakunzi b'umuziki kuzabashimisha
Nel Ngabo uteganya kumurika album nshya muri uku kwezi, azagaragara muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .