Sylvester Stallone agiye kugaragara mu gice gishya cya “The Suicide Squad”

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Sylvester Stallone wamamaye nka ‘Rambo’ agiye kugaragara mu gice gishya cya “The Suicide Squad” kizajya hanze mu mwaka utaha.

James Gunn uyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime niwe watangaje ko Stallone agiye kugaragara muri iyi filime ndetse na Stallone ubwe aza kubyitangariza. James Gunn yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.

Stallone nawe yaje kubyemeza yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati “Gukorana n’umuyobozi wa filime udasanzwe ku mushinga uri imbere byatumye uyu mwaka umbera igitangaza. Ndi umunyamahirwe kuba ngaragiwe n’iyi mpano.”

Igice gishya cya “The Suicide Squad” biteganyijwe ko kizajya hanze ku wa 6 Kanama 2021. Kizaba kirimo abakinnyi ba filime batandukanye nka Margot Robbie, Idris Elba, John Cena, Joel Kinnaman, Peter Capaldi na Viola Davis

Ntabwo ibijyanye n’ibyo Stallone azakina muri iyi filime cyangwa umwanya azakinamo biramenyekana. Gunn yaherukaga gukorana na Stallone muri filime yitwa “Guardians of the Galaxy Vol.2”.

Stallone ubusanzwe yitwa Michael Sylvester Gardenzio Stallone. Yavutse ku wa 6 Nyakanga 1946. Uyu Munyamerika ni umukinnyi wa filime, umuyobozi wazo, umwinditsi wazo akaba anazitunganya.

Nyuma y’igihe kinini yamaze ari gushakisha aho yamenera ngo abe umukinnyi wa filime w’icyamamare, mu 1969 yageze mu Mujyi wa New York mu 1974 yinjira i Hollywood.

Yatangiye kuvugisha benshi ubwo yakinaga muri filime ya ‘The Lords of Flatbush’ aho yakinnye yitwa Stanley Rosiello. Filime yitwa ‘Rocky’ yakinnyemo yatumye yamamara mu buryo bukomeye.

Uyu mugabo yanamamaye nka John Rambo mu bice bya Filime ya ‘Rambo’ byagiye hanze mu 1982–2019. Mu 1977 Stallone yashyizwe mu bahatanira ibihembo bibiri bya Academy Awards biturutse kuri ‘Rocky’ mu byiciro bya Best Original Screenplay na Best Actor. Yabaye umuntu wa gatatu mu mateka y’Isi wahatanye muri ibi byiciro abikesheje filime imwe nyuma ya Charlie Chaplin na Orson Welles.

Sylvester Stallone agiye kugaragara mu gice gishya cya “The Suicide Squad”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .