Uyu muraperi ubihuza no gutunganya indirimbo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na US Weekly, aho yagarukaga ku mubano we n’uyu mugore wamamaye cyane mu muziki.
Yavuze ko kuba barambanye iyi myaka yose nta ntonganya mu rugo rwabo ari uko ari inshuti magara, bakaba bagerageza guhana amakuru kandi bakaba badatongana.
Ati “Urushako ni ijambo rinini, ariko reba ni inshuti yanjye magara. Guhana amakuru biba bihari. Ntabwo turatongana. Kuva twarushinga, abana bacu ntabwo barabibona, ntabwo bigeze batubona twashanye cyangwa tubwirana nabi. Ntabwo bigeze babona umwe muri twe ari umuvumo ku wundi. Uzi impamvu? Kubera kuganira tukungurana ibitekerezo.”
Yakomeje avuga ko iyo abantu batonganye birangira nta n’umwe wumvise undi, akavuga ko nta kibazo cyabayeho gikemurwa binyuze mu gushihurana. Avuga ko iyo nta kintu bumvikanaho bahitamo kukiganiraho buri wese akazana igitekerezo cye, ariko mu buryo bwiza.
Ati “Abantu batekereza ko ushobora gutunga umuntu ariko ntabwo byashoboka. Ntabwo ari igikoresho uba utunze [...] ni we ugenzura ubuzima bwe, nanjye nkigenzura ubwanjye. Ni uko dukora ibitangaza, iyo turi kumwe.”
Swizz Beatz na Alicia Keys barushinze mu 2010 nyuma yo kumara igihe mu buto bwabo ari inshuti magara. Bafitanye abana babiri barimo uwitwa Egypt ufite imyaka 14 ndetse na Genesis ufite 10.
Uyu mugabo we afite abandi bana barimo abasore babiri Prince Nasir w’imyaka 24, Kaseem Jr. wa 18 ndetse n’umukobwa witwa Nicole ufite imyaka 16.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!