00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Super Bowl Halftime Show: Kendrick Lamar yakoze igitaramo cy’amateka cyasize umubyinnyi we afunzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 February 2025 saa 09:59
Yasuwe :

Hip-Hop yongeye gushyirwa ku ibere ku mukino wa nyuma wa NFL, Super Bowl, aho umuraperi Kendrick Lamar umaze kubaka ibigwi yongeye kwerekana ko atari agafu k’imvugwa rimwe.

Ni mu gitaramo kiba ku mukino usoza Shampiyona ya National Football League (NFL) muri Amerika. Cyabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2025 ku masaha y’i Kigali, ahitwa Caesars Superdome.

Cyabaye hagati mu mukino wa nyuma ikipe ya Philadelphia Eagles yatsinzemo Kansas City Chiefs. Uyu mukino witabiriwe na Perezida Donald Trump.

Uretse Trump, witabiriwe n’abandi barimo Tom Brady, Kevin Costner, Bradley Cooper, Pete Davidson, Lady Gaga, Doechii, Taylor Swift wari witabiriye agiye gushyigikira umukunzi we, Travis Kelce ukina muri Kansas City Chiefs, Serena Williams na Jay-Z witabiriye ibi birori ari kumwe n’abana be, Blue Ivy Carter na Rumi Carter.

Kendrick Lamar yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi benshi. Uyu muhanzi yahawe ikaze ku rubyiniro na Samuel L Jackson.

Mu gihe cy’iminota 13 uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zirimo “Not Like Us”, “Humble”, “Squabble Up”, “Man at the Garden”, “TV Off” yasorejeho n’izindi. Yasanzwe ku rubyiniro na SZA nawe wishimiwe n’abari bitabiriye, baririmbana indirimbo zirimo “Luther” na “All the Stars” bahuriyemo.

Kendrick Lamar uheruka gutwara ibihembo bine muri Grammy Awards, akesha indirimbo yise ‘Not Like Us’, yakoze yibasira Drake; ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo yakuyemo umurongo yaririmbye avuga ko uyu muraperi mugenzi akunda gusambanya abana.

Muri iki gitaramo umwe mu babyinnyi ba Kendrick Lamar yatunguranye ubwo yazaga ku rubyiniro afite ibendera ryanditseho amagambo yamagana intambara ziri kubera muri “Sudan” na “Gaza”. Yahise avanwa ku rubyiniro igitaraganya aranafungwa.

Uhagarariye Roc Nation ya Jay-Z itegura ibitaramo bya Halftime Show, yagaragaje ko iki gikorwa cy’uyu mubyinnyi cyabatunguye.

Ati “Igikorwa cy’uyu muntu nticyari cyarateganyijwe cyangwa ngo kibe igice cy’abatunganyije igitaramo, kandi nticyigeze gikorwa mu gihe cy’imyitozo na rimwe.”

Kendrick Lamar yaherukaga gukora amateka mu gitaramo nk’iki yahuriyemo na Dr Dre, Eminem, Snoop Dogg na Mary J Blige. Iki kiri mu bizahora byibukwa bya Super Bowl half-time show.

Apple Music Super Bowl half-time show 2024 yaririmbyemo Usher uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ziganjemo R&B. Ibi birori bimaze imyaka 59 bitegurwa.

Kendrick yaririmbye ahagaze ku modoka
Kendrick Lamar yari ategerejwe na benshi bakunda Hip Hop
Kendrick yaririmbye ‘Not Like Us’ yakoze yibasira Drake, akuramo umurongo avuga ko uyu muraperi akunda gusambanya abana bato
SZA na Kendrick Lamar bahuriye ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye
Kendrick Lamar yaherukaga muri iki gitaramo mu 2022 ubwo yaririmbanaga n'abarimo Dr. Dre
Iki ni kimwe mu bitaramo by'amateka muri Super Bowl Half Time Show
SZA yasanze Kendrick Lamar ku rubyiniro
Muri iki gitaramo umwe mu babyinnyi ba Kendrick Lamar yatunguranye ubwo yazaga ku rubyiniro afite ibendera ryanditseho amagambo yamagana intambara ziri kubera muri Sudan na Gaza
Kendrick yari aherekejwe n'ababyinnyi bambaye imyambaro y'umweru n'umutuku
Kendrick Lamar yashimishije benshi bitabiriye
Iki gitaramo cyakurikiranywe n'imbaga y'abari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .