Uyu muhanzi yamaze kugera i Burayi, aho azabanza gushyigikira Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’.
Uretse abahanzi bavugwa haruguru, ‘One Love Africa Festival’ izaririmbamo abandi bahanzi nka Young Jonn, Dody Obams, Bella Hot Hot, Anthony Sky n’abandi benshi.
Uretse iki gitaramo, The Ben arateganya gukora ibindi bitaramo bizenguruka ibihugu binyuranye by’i Burayi birimo n’icyo azahita akurikizaho kizabera mu Budage.
The Ben yatumiwe muri ibi birori, mu gihe umwaka ushize byari byatumiwemo Bruce Melodie, icyakora birangira akuwe ku rutonde rw’abagombaga kukiririmbamo ku munota wa nyuma ku mpamvu itarigeze isobanurwa n’impande zose.
Nubwo ariko kandi nta ruhande rwavuze impamvu Bruce Melodie atigeze yitabira iki gitaramo, amakuru yandi yavugaga ko yahawe Visa atinze, bituma amatariki yacyo agera atarabona ibyangombwa byatuma agera i Burayi.
The Ben ateganya gukora ibi bitaramo byose ari nako arushaho kumenyekanisha album ye nshya ‘The Plenty Love’ aherutse gusohora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!