00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Amb. Diane Gashumba yitabiriye igitaramo cyaririmbyemo Chriss Eazy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 March 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyaririmbyemo abarimo Chriss Eazy na Spice Diana wo muri Uganda, cyabereye mu Mujyi wa Stockholm ku wa 8 Werurwe 2025.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye muri uyu mujyi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. Cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi Diane Gashumba.

Mu kiganiro na IGIHE, Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chriss Eazy bari banari kumwe, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona abayobozi b’u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika.

Ati “Biba ari ibintu bishimishije bikanadutera ishema kujya kuririmba hanze gutya ugasanga umuntu nka Ambasaderi yitabiriye igikorwa cyanyu. Bigaragaza uburyo Igihugu cyacu cyita ku bana bacyo kandi aha si Abanyarwanda gusa bari bahari n’abanyamahanga twari kumwe wumvaga ko bumijwe n’uko batwitaho.”

Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, Chriss Eazy agomba guhita asubira i Kigali, mbere yo kongera kujya i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by’uwo mugabane.

Uyu muhanzi azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025. Ku wa 3 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi, mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.

Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria, Joe Boy.

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda. Yerekeje i Burayi mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu nzira zo gusohora album ahuriyeho na Kevin Kade.

Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chriss Eazy, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona abayobozi b’u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika
Eric Kabera (wambaye umupira utukura) na Amb. Diane Gashumba bari mu bitabiriye iki gitaramo Chriss Eazy yaririmbyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .