Studio ’Ibisumizi’ ndashaka kuyigarura - Riderman

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman akaba nyiri studio yitwa Ibisumizi yakanyujijeho myaka ishize, yahishuye ko ateganya kuyibyutsa nubwo ngo bikimusaba igihe cy’imyiteguro.

Ibi Riderman yabitangaje nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya ’Bonita Lewinsky’ yakorewe muri studio ye Ibisumizi. Aha niho yahereye ahishura ko iyi studio ari na yo akoreramo indirimbo ze.

Ati "Ibisumizi irakora ndetse imaze igihe ikora. Nyinshi mu ndirimbo mperutse gusohora niho nabaga nazikoreye."

Abajijwe niba yiteguye kongera gufungura iyi studio ku mugaragaro, Riderman yagize ati ”Ndabishaka ariko sinavuga ngo ni nonaha. Nkeneye igihe cyo kwitegura n’iki cyorezo kikabanza kigatanga agahenge."

Ku bijyanye n’igihe atekereza kuzaba yamaze gufungura iyi studio yakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda, Riderman yongeye gushimangira ko atakizi nubwo abiteganya.

Ati ”Ndabiteganya, gusa sinavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ejo. Aho ho naba mbeshye.”

Ibisumizi Records ni inzu itunganya indirimbo yahoze ikorera mu Biryogo, yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ishize, inyuramo abahanzi bakomeye barimo Queen Cha, Ama-G the Black, Social Mula, M-Izzo ndetse n’umuraperi Riderman wari uyikuriye.

Indirimbo nshya ya Riderman ’Bonita Lewinsky’ yubakiye ku nkuru y’umusore usaba inkumi ko yamwemerere bagataramana ijoro ryose. Iri kuri Album ya munani ya Riderman yise ‘Kimirantare’. Yagombaga kumurikwa mu mpera za 2019, isubikwa kubera "akazi kenshi" Riderman yari afite muri icyo gihe.

Riderman yiteguye kongera gufungura studio ye Ibisumizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .