Stromae agiye gushyira hanze album nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae] agiye gushyira hanze album nshya nyuma y’igihe kinini atumvikana cyane mu muziki nk’uko byari bimeze mu 2013.

La Libre yandikirwa mu Bubiligi aho uyu muhanzi asanzwe aba, yatangaje ko Stromae agiye gushyira hanze album nshya.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru ari kumwe n’umugore we Coralie Barbier na murumuna we muto Luc Junior Tam umufasha mu bijyanye n’inzu ye y’imideli, yavuze ko yahagaritse umuziki mu gihe yumvaga atameze neza, ko mu gihe kiri imbere azashyira hanze album nshya nubwo atavuze itariki.

Stromae yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’.

‘Racine Carrée’ yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, niyo yari iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka “Papaoutai”, “Formidable’’ n’izindi.

Iyi album yatumye ataramira mu bihugu bitandukanye mu cyiswe ‘Racine carrée Tour’. Yamurikiye iyo album mu bihugu bitandukanye i Burayi, muri Afurika, muri Amerika nko muri Atlanta, Washington, Chicago, Boston, Minneapolis ho muri Leta ya Minnesota, San Francisco n’ahandi ndetse no mu Rwanda ari naho yasoreje.

Yaje i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2015, yari amaze kuririmbira mu bice bitandukanye byo ku Isi, aho yanyuze hose mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze kwakirwa n’abafana 1 670 000 barimo Ababiligi 200 000.

I Kigali yabonye abafana basaga gato ibihumbi 20 bityo ‘Racine carrée Tour’ yuzuza abantu 1 690 000 bitabiriye ibyo bitaramo byose.

Kuva mu 2015 uyu muhanzi ntabwo yongeye kugaragara cyane ku ruhando rw’umuziki, gusa yumvikanye mu ndirimbo z’abandi barimo nk’intsinda rya Colplay mu ndirimbo ryise ‘Arabesque’ iri kuri album bise ‘Everyday Life’; harimo kandi nka Bigflo & Oli, Vitaa, Orelsan n’abandi.

Mu 2017 abinyujije mu nzu ya ’Mosaert’ ahurizamo ibijyanye n’ubuhanzi bwose akora burimo no guhanga imideli afatanyije n’umugore we, yayoboye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Run Up’ yahuriyemo itsinda rya Major Lazer.

Stromae yavuze ko yenda gushyira hanze album mu gihe nta ndirimbo ye bwite yaherukaga gushyira hanze keretse mu 2018 yumvikanye aririmba mu mashusho yiswe ‘Défiler’ yagiye hanze yo kumurika imyambaro y’inzu y’imideli ye yise Mosaert.

Mu 2016, Stromae yari yabwiye ikinyamakuru cyitwa Les Inrockuptibles ko yahagaritse kuririmba kugira ngo yite ku muryango we.

Stromae agiye gushyira hanze album nshya
Stromae ni umwe mu mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bafite izina ku rwego mpuzamahanga
Stromae n'umugore we basanzwe bakora ibikorwa bijyanye n'imideli
Uhereye ibumoso: Stromae, umugore we hagati ndetse na murumuna we umufasha mu bijyanye n'inzu ye y'imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .