Amakuru IGIHE yabonye ni uko Strawberry yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we ku wa 14 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Kampala ho muri Uganda aho amaze igihe anatuye.
Mu kiganiro twagiranye, Strawberry utifuje kuvuga umugabo we mu itangazamakuru, yavuze ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ubu bageze kure imyiteguro y’ibindi birori bateganya mu minsi iri imbere.
Ati "Nibyo twasezeranye imbere y’amategeko, ubu hakurikiyeho imyiteguro y’ibindi birori igihe nikigera tuzabamenyesha."
Uyu mukobwa wagerageje kwinjira mu muziki ntibihite bimuhira, yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko yongera kuvugwa cyane ubwo yakundanaga na Sarpong wabiciye mu ikipe ya Rayon Sports.
Inkuru ya Strawberry na Sarpong yabaye ikimenyabose ubwo batandukanaga kuko uyu mukobwa yakurikije uyu mukinnyi amagambo yiganjemo ibitutsi.
Icyo gihe uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Instagram (kuri story status) ashyiraho amagambo akomeye yuje ibitutsi yandagaza Sarpong.
Uyu mukobwa yavugaga ko yababajwe n’uko yamubeshye urukundo, ngo iyo amubwira ko akeneye ko bazajya baryamana akabimenya ariko ntamubeshye ko amukunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!