00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stormzy yahanishijwe kumara amezi icyenda adatwara imodoka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 January 2025 saa 09:13
Yasuwe :

Umuraperi w’Umwongereza, Michael Ebenazer Owuo Junior, wamamaye nka Stormzy, yahanishijwe kumara amezi icyenda adatwara imodoka nyuma guhamwa n’icyaha cyo gukoresha telefone atwaye.

Yahamwe n’icyaha cyo gufatwa atwaye imodoka ari kuri telefone, yakoze muri Werurwe 2024. Icyo gihe yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ari mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Urukiko Rukuru mu Mujyi wa Londres rwahamije uyu musore w’imyaka 31, utari uri mu rukiko iki cyaha ndetse anacibwa amande y’ibihumbi bibiri by’amayero (arenga miliyoni 3 Frw).

Uwari uhagarariye uyu musore mu mategeko, yavuze ko yemera ibyo ashinjwa.

Stormzy ntabwo ari ubwa yari agaragaye mu bikorwa bishobora gushyira abanyamaguru cyangwa abandi bari mu muhanda mu kaga.

Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Hide & Seek”, “Vossi Bop”, “The Weekend” yakoranye na Raye, “Own It’’ yakoranye na Burna Boy na Ed Sheeran n’izindi zitandukanye.

Stormzy yahanishijwe kumara amezi icyenda adatwara imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .