00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stonebwoy yababajwe n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 10:07
Yasuwe :

Umuhanzi Livingstone Etse Satekla umaze kubaka izina mu muziki wa Afurika nka Stonebwoy, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashengurwa n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Uyu muhanzi ukomoka muri Ghana amaze iminsi mu Rwanda. Yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka y’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Stonebwoy yabwiye IGIHE ko yababajwe cyane n’uburyo urwango rwasaze Abanyarwanda kugeza aho bicana hagati yabo ubwabo.

Ati “Nk’umwana w’Umunyafurika aya ni amateka yambabaje cyane, nabuze icyo navuga. Urebye buri gihugu cya Afurika gifite amateka y’akababaro cyagiye gihura na yo kubera kuba abirabura.”

Yakomeje avuga ko yashimishijwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside avuga ko aya ari amasomo akomeye Afurika yose ikwiye kurwigiraho.

Ati “Aya ni amasomo nabonye y’uburyo u Rwanda rwavuye mu mahano none rukaba rugeze ku rwego nk’uru, ni isomo Abanyafurika bose dukwiye kwiga. Ikindi nigiye aha ni ukudashyigikira urwango n’ivangura kuko nabonye aho byagejeje iki gihugu.”

Stonebwoy w’imyaka 34 yamenyekanye mu ndirimbio zitandukanye nka Therapy, Greedy Men, Ever Lasting na Activate.

Stonebwoy yunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uyu muhanzi yasobanuriwe byimbitse amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside
Umuhanzi Livingstone Etse Satekla umaze kubaka izina mu muziki wa Afurika nka Stonebwoy, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .