Steve Harvey yabitangaje kuri iki Cyumweru, mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo gusoza Inteko rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA).
Mu kiganiro na RBA, Harvey yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cyihariye gikwiriye kubera abandi urugero, akurikije aho cyavuye mu myaka 30 ishize n’aho kigeze.
Ati “Kuba mwarabashije kurenga ibi, ni ikimenyetso cy’abo muri bo uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza mufite. Mbabwije ukuri muri abantu bihariye, ahubwo abandi bajye baza kubiogiraho, bamenye igososobanuro cy’ubugwaneza, kubabarira n’urukundo.”
Yavuze ko we n’itsinda rye bamaze iminsi batekereza uburyo bashyira ibikorwa byabo mu Rwanda, bigaha akazi abakiri bato.
Ati “Dufite byinshi byo gukora mu Rwanda, ni ahantu hihariye ntekereza ko twakorera ibikorwa by’ubucuruzi. Nibyo turimo n’ikipe yanjye hano, ngo tubyaze umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari kuko bizafasha mu guhanga imirimo no kuyitanga.”
Steve Harvey kandi yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi, ashingiye ku kuba abawutuye benshi ari urubyiruko.
Ati “Mukwiriye kwibanda ku bakiri bato kuko nibo ejo hazaza, sinjye wo gutekereza kuri ejo hazaza kuko nta gihe kinini nsigaje ariko nzi akamaro ko gufasha urubyiruko. Urubyiruko ni abantu bafite umutwe wo gutekereza no guhanga udushya.”
Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.’
Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey’s Funderdome.
Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!