00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stella Matutina Murekatete yatahiye aho muri Miss Globe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 10:39
Yasuwe :

Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Globe ryaberaga i Tirana mu Murwa Mukuru wa Albanie, yatahiye aho mu gihe ikamba ryegukanywe n’Umunya- Philippines witwa Maureen Montagne.

Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Byari inshuro ya kabiri Philippines yegukanye iri kamba cyane ko mu 2015 uwitwa Ann Lorraine Maniego Colis nawe yegukanye ikamba nk’iri.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Globe yagaragiwe n’abakobwa barimo uwo muri Nigeria wabaye igisonga cya mbere, uwo muri Turikiya wabaye icya kabiri, uwo muri Venezuela wabaye igisonga cya gatatu mu gihe Umunya-Canada yabaye igisonga cya kane.

Montagne afite imyaka 28, ni umunyamideli ubikora nk’ubucuruzi kandi wabigize umwuga.

Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda yahagurutse mu gihugu ku wa 23 Ukwakira 2021.

Uyu mukobwa ntabwo yabashije kuza mu myanya ya mbere cyane ko mu bakobwa 39 bari bahatanye ataje muri 15 baje mu cyiciro cya nyuma.

Uretse Maureen Montagne n’ibisonga bye, hatanzwe andi makamba arimo irya Miss Bikini ryagiye muri Guyana, Miss Talent ryatwawe n’Umugereki, Head to Head Challenge ryagiye muri Malaysia, Miss Friendship ryegukanywe n’Umunyafurika y’Epfo, Miss Photogenique ryegukanywe n’Umunya-Finland na Miss Elegance ryagiye muri Siberie.

Hari kandi irya Miss Runway Model ryegukanywe n’Umutaliyanikazi, Best in National Costume ryatwawe n’Umunya-Peru, Miss Social Media ryegukanywe n’Umudage ndetse na People’s Choice wabaye uwo muri Estonie.

Stella Matutina Murekatete yari ahagarariye u Rwanda
Uyu munya-Philippines niwe wabaye Miss Globe 2021
Maureen Montagne n'ibisonga bye
Maureen Montagne niwe wegukanye iri kamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .