00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stella Matutina Murekatete agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Globe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Stella Matutina Murekatete yitabiriye irushanwa rya Miss Globe riri kubera i Tirana mu Murwa Mukuru wa Albania.”

Uyu mukobwa yerekeje muri iki gihugu nyuma y’aho yari yegukanye ikamba muri Miss Global Beauty Rwanda ryabaye muri Kamena uyu mwaka.

Yanyuze muri i Bruxelles mu Bubiligi ari naho agomba kuva yerekeza muri Albania.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda, yateguye Miss Global Beauty yohereje uyu mukobwa muri iri rushanwa, yavuze ko bari babanje kugira ikibazo cy’ibyangombwa ariko kikaza gukemuka.

Ati “Twabanje kugira ikibazo cy’ibyangombwa ariko cyaje gukemuka bigoranye. Uyu munsi twishimiye ko umukobwa wacu agiye guhagararira igihugu. Kimwe mu bintu twizeye tudashidikanya ni uko azitwara neza.”

Stella Matutina Murekatete azaba ahanganye n’abandi bakobwa 51 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uretse uyu mukobwa, abandi bakobwa bagenzi be babonye amakamba bazaserukira u Rwanda mu yandi marushanwa barimo Clémentine Uwimana wegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021, Rutayisire Cynthia Umutesi wabaye Miss Tourism Global Rwanda 2021, Landrine Gisagara Uwicyeza watwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021 ndetse, Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021 ndetse na Uwase Honorine wahawe Glamour Faces Rwanda 2021.

Murekatete Stella Matutina yaserukiye u Rwanda
Murekatete yitezweho guhesha ishema igihugu
Murekatete afata ifoto y'urwibutso n'abari bamuherekeje mbere yo gufata indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .