Aya masezerano na Savimbi yasinywe nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya StarTimes ndetse n’uyu mugabo, bikaza kurangira impande zemeye gukorana.
Savimbi yasinye aya masezerano yiyongera ku bandi basobanuzi bakomeye mu Rwanda barimo, Rocky Kirabiranya, Junior Giti na Sankara The Premier.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes, Paluku René Pedro, yemeje ko Savimbi yiyongereye mu basobanuzi ba filime bakorana ndetse filime ze zikaba zaratangiye gutambutswa.
Ati “Twishimiye kwakira Savimbi mu muryango mugari wa StarTimes. Filime ze zatangiye gutambuka, n’ubundi ariko twishimiye kumumurikira itangazamakuru ndetse no kubabwira gahunda zitandukanye dufite muri iki gihe.”
Savimbi wasinye yashimiye StarTimes yahisemo abasobanuzi, kuko ari umuyobro mwiza ugiye kubafasha kugera ku bandi batajyaga babasha kugeraho.
Ati “Ndashimira bano bantu bo kuri StarTimes twari dusanzwe dufite urubuga (website) ariko buriya iyo umuntu aguze ifatabuguzi, usanga ahuye n’imbogamizi ya internet. Urumva nka filime y’isaha n’igice cyangwa amasaha abiri kugira ngo uyirebe uyirangize internet yaba igiye. Bisaba ko abantu turebwa n’abantu bareba filime bakoresheje internet y’ukwezi.”
Yakomeje avuga ko ari amahirwe ku bantu batabonaga uko bareba filime zisobanuye, kubera internet nke cyangwa se batabashije kujya kuzishaka ku bazicuruza.
Ati “Naho ubu kureba filime kuri StarTimes ntabwo bisaba internet. Umuntu waguze ifatabuguzi arayireba. Biba ari byiza ku kazi kacu. Ibintu byacu biba bigiye kugera kure. Mu kazi kacu, abantu batabonaga uburyo baturebamo bizaborohera. Ikindi filime zabo baba bafite uburenganzira ku buryo izo dusobanuye nta bantu zitugonganisha nabo.”
Uretse kuba Savimbi ari mu basobanuzi bongewe mu basanzwe bakorana na StarTimes, iki kigo cyiyemeje gufasha abakunzi ba siporo.
Paluku yavuze ko kugeza ubu kuri Ganza TV hagiye kujya hananyuzwaho imikino ya 1⁄8 y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kuba muri iki gihe, aho hazajya hogezwaho imipira imbona nkubone.
Imipira izajya yongezwa ni iya Saa Kumi na Saa Yine. Ibi bizajya bikorwa na Wasiri na Gakuba Abdul Jabar Romario. Uretse kogeza kandi aba bagabo bazajya banakora ubusesenguzi.
Ati “Ni gahunda twatekereje kuko abafatabuguzi bacu, dukora ibishoboka byose ngo icyabashimisha cyose tukibahe.”
Kuri ubu kandi StarTimes yashyizeho poromosiyo aho umuntu agura ifatabuguzi agahabwa iryisumbuyeho. Ni ukuvuga ngo umuntu uguze ifatwabuguzi rya 4500 Frw arikoresha nk’irya 7500 Frw, uguze irya 7500 Frw akarikoresha nk’aho yaguze iry’ibihumbi 10 Frw, naho uwaguze irya 10.000 Frw akarikoresha nkaho ari irya 12.000 Frw.
Ni mu gihe uguze irya 5500 Frw arikoresha nk’aho yaguze irya 11.000 Frw naho uwaguze irya 11.000 Frw akarikoresha nk’aho yaguze irya 18.000 Frw.
Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime Nyafurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za ‘Kung-Fu’, ibiganiro by’urwenya n’ibindi. Filime zisobanuye zitambukaho kuva saa 18:00 kugeza 22:00, mu gihe nta mipira yabaye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!