00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade Amahoro na Petit Stade zivuguruye; ibikorwaremezo byitezweho kungukira abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Stade Amahoro na Petit Stade ni bimwe mu bikorwaremezo byitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda, kuko mu gihe imirimo yo kuvugurura izo nyubako zombi izaba irangiye, zizajya zifashishwa n’abahanzi mu bitaramo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Mashami N. Protogene, yabwiye IGIHE ko nubwo izi nyubko ziri kuvugururwa kubera imikino ariko ari n’inyungu ku myidagaduro kuko zizajya zakira n’ibitaramo bikomeye.

Ati “Ni inyubako ziri kuvugururwa twiteze ko zizarangira mu 2024, uretse kwakira imikino nk’uko bisanzwe zizajya zinifashishwa mu kwakira ibitaramo n’ibirori binyuranye by’imyidagaduro.”

Mashami yavuze ko nubwo inyigo ya Petit stade ivuguruye itararangira ariko nayo izuzurira rimwe na Stade Amahoro agahamya ko ibi ari ibikorwaremezo bizunganira ibyari bisanzwe byakira ibitaramo mu Mujyi wa Kigali nka BK Arena, Canal Olympia n’ibindi.

Yagize ati “Uko biri kose Petit Stade nubwo izaba ivuruye ishobora kuzaba iri munsi ya BK Arena ku buryo utabasha kuyigondera yageragerezamo cyangwa abashaka gutegura ibitaramo binini byakira abantu bagera ku bihumbi 45 bakaba bakwiyambaza Stade Amahoro.”

Stade Amahoro izatahwa muri Werurwe 2024. Izajya yakira abantu ibihumbi 45 kandi hose izaba isakaye.

Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko BK Arena imeze.

Mu minsi ishize twabasuriye aho imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze

Izi nyubako nizuzura zizaba ari inyungu ku ruganda rw'imyidagaduro kuko zizajya zakira n'ibitaramo binyuranye
Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze kure, byitezwe ko mu 2024 izaba yuzuye
Icyanya cyahariwe imikino i Remera kiri kubakwa haherewe kuri Stade Amahoro, Petit Stade na Stade Paralympique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .