St Valentin,kwerekana impano,Ikizami: Ibyaranze impera z’icyumweru ku bahataniye Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo, iminsi isigaye ngo u Rwanda rumenye Nyampinga irabarirwa ku ntoki, abakobwa 20 bahatanira ikamba bose bari mu mwiherero uri kubera kuri Hotel La Palisse i Nyamata.

Mu mpera z’icyumweru kirangiye abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 bakoze imirimo itandukanye ndetse bagirana ibiganiro n’abashyitsi banyuranye.

Aba bakobwa kuwa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 bagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard, basuwe kandi n’ikigo cya MD Group nk’umwe mu baterankunga ba Miss Rwanda 2020.

Nyuma yo kwakira aba bashyitsi babasangaga mu mwiherero, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakoze urugendo bajya gusura icyicaro cya MTN Rwanda aho baganiriye n’ubuyobozi bw’iki kigo cyanabageneye impano y’umunsi w’abakundana.

Bavuye muri MTN Rwanda bahise berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye ariko banigishwa amateka yaranze igihugu cyabo.

Urugendo rwakomereje ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside aho bigiye byinshi ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu munsi wahariwe abakundana urugendo rw’aba bakobwa rwasojwe no kwizihizanya umunsi w’abakundana mu birori bakiriwemo na Camellia Restaurant.

Bukeye bwaho kuwa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020 abakobwa nk’ibisanzwe babyukiye mu biganiro binyuranye baganirizwa n’abashyitsi.

Kuri uyu munsi basuwe banagarinirizwa n’ubuyobozi bwa Volcano banasangiye ifunguro rya Saa sita, nyuma y’ibiganiro by’uyu munsi abakobwa bakoze siporo buri wese yisanzura uko ashoboye mu mukino yiyumvamo.

Ku mugoroba w’uyu munsi abakobwa bahatana muri Miss Rwanda 2020 bagize igitaramo cyo kwerekana impano zabo. Aha buri wese yahawe umwanya yerekana impano ye bitewe n’iyo yiyumvamo.

Ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 abakobwa bazindukiye muri Siporo rusange aho bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Bugesera.

Uyu munsi wari ugoranye ku bakobwa kuko ari nawo bakozeho ikizami cyanditse, iki gifite agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Usibye ikizami cyanditse abakobwa basigaje gukora icyo kuvuga nacyo kizatanga amanota y’ingirakamaro mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Abakobwa icumi bazaba bitwaye neza mu bizami bari guhabwa bazamenyekana ku munsi w’irushanwa nyirizina babe aribo bahatana mu cyiciro cya nyuma kizatanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’ay’Ibisonga bye.

Abazaba batarabashije gutsinda neza bo bazaba basezerewe mu irushanwa basigare bacungira ku makamba rusange atangwa ku munsi wo gutangaza Miss Rwanda. Uyu mwaka ibi birori bikaba bitegerejwe tariki 22 Gashyantare 2020.

Ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 aba bakobwa basuwe na Hon. Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco
Aba bakobwa basuye MTN Rwanda bagirana ibiganiro n'umuyobozi mukuru wayo wanabahaye impano za St Valentin
Abakobwa 20 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Beretswe Filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakobwa bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urugendo rwabo barukomereje ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bafatiye ifoto ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewwe
Bishimiye iyi ngoro basuye
Baganirijwe kuri iyi shusho y'umusirikare yubatswe ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Bishimiye ubutwari bw'ingabo zahoze ari iza RPF zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyamahanga bari basuye iyi ngoro bafashe amafoto y'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020
Mu ijoro rya St Valentin bagiye gusangira
byari ibyishimo ku bakobwa
Bari bateguriwe ameza yabo
Bafata ifunguro
Ku meza basangira bizihiza St Valentin
Byari ibyishimo kuri uyu munsi wahariwe abakundana
MD Group baganirije abakobwa
MD Group basuye abakobwa bari muri Miss Rwanda 2020
Volcano yasuye abakobwa bari mu mwiherero
Basangiye amafunguro
Bakoze siporo buriwese yiyumvamo
Abazi koga bigaragaje
Abereka impanoyo kubyina
Impano barazifite
Afite impano zo kubyina kinyarwanda
Bakoranye siporo n'abaturage b'i Nyamata
Umwe umwe bibwiye abaturage b'i Nyamata
19 basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda bakoze ikizami
MD Group baganirije abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .