Spotify yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zagenewe imbwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Spotify ruzwiho gucuruza indirimbo, rwashyize hanze urutonde rw’indirimbo zagenewe imbwa, injanjwe n’andi matungo ajya kumera nk’imbeba.

Spotify yakoze uru rutonde mu buryo bwo kumara irungu amatungo arimo imbwa asigwa mu rugo na ba shebuja yonyine.

Uru rubuga rw’Abanya- Suède, ubusanzwe rufite abantu barukurikira miliyoni 113.

Spotify yavuze ko ifite urutonde rw’indirimbo zitandukanye zijyanye n’uburyo abarukikira baryoherwa n’umuziki ariko ikaba yashyizeho n’iz’imbwa mu buryo bwo kuzimara irungu. Uru rutonde rw’izi ndirimbo rwakozwe n’inzobere mu by’amatungo.

Uru ruhererekane rw’indirimbo zo mu buryo bw’amajwi rufite hagati y’amasaha abiri n’atanu, humvikanamo amajwi y’abantu, n’umuziki wo mu bihe byo kuruhuka ndetse hakabamo n’urusaku rw’imvura.

Harimo amajwi y’abakinnyi ba filime nka Ralph Ineson na Jessica Raine, baragaraye muri ‘Game of Thrones’ ndetse na ‘Call The Midwife’.

Inzobere mu mitekereze y’amatungo Neil Evans wo muri kaminuza ya Glasgow na Alex Benjamins wo muri Kaminuza ya New York bakoranye na Spotify ku gukora uru rutonde rw’indirimbo, bavuze ko uru rutonde rw’indirimbo zuzafasha imbwa kuruhuka no gutuma zitita ku rusaku ruri hafi y’aho ziri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza