00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spice Diana ayoboye urutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zumviswe cyane na Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 December 2024 saa 12:54
Yasuwe :

Mu bahanzi 1 554 Minisitiri Nduhungirehe Olivier yumvise binyuze ku rubuga rwa Spotify, Spice Diana niwe uyoboye uru rutonde nyuma yo kumva ibihangano bye iminota 1 226.

Olivier Nduhungirehe yavuze ko muri uyu mwaka yumvise indirimbo 5 722 ku rubuga Spotify, mu gihe cy’iminota 49 574.

Indirimbo ‘Chekecheke’ yakozwe n’abarimo Karole Kasita, Vinka na Winnie Nwagi niyo yumvise inshuro nyinshi, cyane ko ahamya ko yayumvise inshuro 46.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Nduhungirehe avuga ko yumvise indirimbo z’abahanzi 1 554, bayobowe na Spice Diana, aho yumvise indirimbo ze iminota igera kuri 1 226.

Indirimbo eshanu Minisitiri Nduhungirehe yumvise cyane mu 2024, ziyobowe na ‘Chekecha’ ya Karole Kasita, Vinka bafatanyije na Winnie Nwagi, ‘Kapeesa’ ya Lydia Jazmine, ‘Siri Regular’ ya Spice Diana, ‘Ndi Mu Love’ ya Spice Diana na ‘Mama Loda’ ya Calvin Mbanda na Kenny Sol.

Abahanzi batanu ba mbere Minisitiri Nduhungirehe yumviye indirimbo nyinshi ni Spice Diana, Aya Nakamura, Juma Jux, Vinka na Sheebah.

Spice Diana ayoboye rutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zumviswe cyane na Minisitiri Nduhungirehe mu 2024
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ko uyu mwaka indirimbo yumvise cyane ziganjemo iz'abahanzi bo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .