Sonia Rolland yashyikirije ibitaro bya Ruhengeri ibikoresho by’asaga miliyoni 69 FRW

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Mutarama 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, yahaye Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze, inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka 69,853,342 FRW.

Ibi bikoresho byatanzwe ku wa 3 Mutarama 2020, ni ibyifashishwa mu buvuzi bw’abana bakivuka, ibi bitaro byagenewe n’umuryango Maisha Africa, Sonia Rolland yashinze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanditse kuri Twitter, ashimira uyu mugore ku bw’iki gikorwa.

Ati “Wakoze cyane Sonia Rolland kuri buri kimwe ukora ngo ufashe ku ivuko ryawe. Turabyishimira cyane. Umwaka mushya wa 2020 kandi tukwifurije gukomeza kuryoherwa n’ibyiza byo mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Sonia Rolland nawe yanditse ku rukuta rwa Twitter ashimira Guverineri Gatabazi ndetse n’ikipe y’abakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri yamwakiriye n’ibyo yagezeho.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo hizihijwe isabukuru y’imyaka 17 umuryango ‘Maisha Africa’ wari umaze ushinzwe.

Uyu muhango wanitabiriwe n’umuhanzi Yvan Buravan wari wegukanye igihembo cya Prix Découvertes 2018 gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Nyampinga w’u Bufaransa Vaimalama Chaves n’abandi.

Icyo gihe hakusanyijwe inkunga yo kugura ibikoresho byo kwifashisha muri serivisi yita ku bana bakivuka (néonatologie) mu bitaro bya Ruhengeri.

Sonia Rolland icyo gihe yatangaje ko muri iryo joro babashije gukusanya amayero asaga ibihumbi 125, ahwanye na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muryango yashinze ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, Sonia Rolland kandi yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali. Byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.

Gatabazi na Sonia Rolland batembereye ibitaro bya Ruhengeri
Sonia Rolland yatanze inkunga y'ibikoresho bya miliyoni zirenga 69 FRW

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .