Sonia Rolland yahishuye imvano y’umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yagarutse ku buryo we n’umugabo we Jalil Lespert bafashe umwanzuro wo gutandukana, nyuma y’imyaka icyenda babana ndetse bakabyarana umwana umwe.

Sonia ukomeje urugendo rwe mu bijyanye na sinema, yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Paris Match, agaruka ku buto bwe, ku bana be babiri Tess na Kahina, no ku gutandukana kwe na Jalil Lespert wari umugabo we.

Ati “Abagabo nagiye mpura nabo baba bashaka kwituriza. Bakumva ko bageze iyo bajya ku buryo nta zindi mbaraga bakeneye gukoresha.”

Yavuze uburyo yapfushije Se muri Mutarama 2014, muri Kamena uwo mwaka nyina akagira ikibazo cy’udutsi two mu bwonko ku buryo yisanze agendera mu kagare.

Ati “Nakoze uko nshoboye njye nyine kugira ngo imishinga yanjye yo gutunganya filimi ibashe gukomeza. Mu gihe cy’imyaka ibiri, numvise ndemerewe cyane. Numvaga ntashyigikiwe n’uwo twashakanye haba ku ruhande rwanjye no mu kazi nkora.”

Yavuze ko nyuma yo kumva avunika cyane mu bitekerezo yafashe icyemezo cyo kujya mu kiruhuko wenyine, amara icyumweru muri hoteli ahitwa Ibiza muri Espagne.

Ati “Nagize umwanya uhagije wo gusubiza ubwenge inyuma ntekereza ku buzima bwanjye. Gutandukana nawe byaje imbere. Njye na Jalil twari tumaze kuba inshuti zisanzwe. Hagati y’ibikorwa bye n’imishinga yanjye, hari harajemo intera.”

Yavuze ko yasanze mu bikorwa byabo batarigeze bakora nk’itsinda, ahitamo kubishyiraho iherezo aho kugira ngo bizarangire ukundi.

Ati “Ngarutse twabiganiriyeho. Nubwo namukundaga byimazeyo, twembi twari twarababaye mu mateka yacu yabanje ku buryo twumvaga neza ko ari cyo gihe cyo kubihagarika.”

Hamwe na Jalil bemeranyije ko buri umwe azajya agira igihe amarana na Kahina, kuko Tess we Sonia yamubyaranye na Christophe Rocancourt babanye mbere.

Biteganywa ko mu minsi mike Sonia azasubira mu nzu yacumbitsemo mu rukundo rwabo rwa mbere.

Ati “Muri iki gihe ngiye kwishimira ibihe bya njye nyine niyiteho, nsohoke,mbyine, nishimire ubuzima. Ubu ngiye kwigenga.”

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo byagiye hanze ko Sonia Rolland w’imyaka 37 na Lespert w’imyaka 42 ukina filime zisetsa, batandukanye. Bamenyanye nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amafoto y’ikinyamakuru Uomo Vogue mu 2009.

Sonia amaze iminsi mu Rwanda, aho yahageze agenzwa n’ibikorwa bitandukanye ku wa 7 Ugushyingo. Ku wa 8 Ugushyingo yari mu bashyitsi b’icyubahiro bitabiriye ifungurwa ku mugaragaro rya Onomo Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, anabereye Ambasaderi.

Sonia Roland ari kumwe na Kahina, umukobwa yabyaranye na Jalil Lespert ndetse na Tess, imfura ye yabyaranye na Christophe Rocancourt
Urukundo rwa Jalil Lespert na Sonia rwageze ku iherezo muri Nzeri
Bakundanye imyaka icyenda y'umunezero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza