Sonia Rolland yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss France 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Sonia Rolland wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, yagizwe umwe mu bagize itsinda rizatoranya Miss France 2021.

Miss Sonia Rolland aheruka gukora bene izo nshingano muri Miss Rwanda 2018, icyo gihe ni na we wari ukuriye akanama nkemurampaka kahaye ikamba Iradukunda Liliane.

Akanama nkemurampaka ka Miss France 2021 kazaba kayobowe na Miss France 2016 wanegukanye ikamba rya Miss Universe uwo mwaka, Iris Mittenaere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Sonia Rolland yavuze ko ari amahirwe agize yo kwizihiza imyaka 20 ishize yegukanye ikamba rya Miss France.

Muri Miss France igiye kuba ku nshuro ya 91, biteganywa ko ikamba rizatangwa tariki 19 Ukuboza 2020, uzatorwa akazaba asimbuye Clémence Botino wegukanye ikamba rya Miss France 2020.

Ubwo Miss Sonia Rolland yari akuriye akanama nkemurampaka katoye Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga bitungura abatari bake, kuko atari we wari ufite umubare munini w’abamushyigikiye mu cyumba cyatangiwemo ikamba.

Avuga ku itungurana ry’uyu mukobwa, Sonia Rolland yagize ati ”Nahisemo umwe wari ubikwiye, ikindi kandi na we ubwe yaratunguwe nta nubwo yizeraga ko yaba Miss Rwanda. Bariya bakobwa bose baratunguwe cyane, na we yaratunguwe.”

Yongeyeho ko ikamba Iradukunda Liliane yambitswe rifite igisobanuro gikomeye kandi ko ritanga isomo ryiza ku bakobwa bifuza kuzahatana muri Miss Rwanda mu gihe kizaza, bitandukanye n’uko mu myaka yashize umukobwa watorwaga yabaga yaraketswe, ntibitungurane.

Yagize ati “Kuriya gutungurwa ni ubutumwa bwiza ku muntu wese ushaka kwinjira muri Miss Rwanda […] Ntabwo bari bamwiteze, baratunguwe kandi uko gutungurwa njye ndakwishimira cyane.”

Uko Iradukunda Liliane yatunguranye muri Miss Rwanda ni nako Sonia Rolland yabigenje mu mwaka wa 2000, ahigika Abafaransakazi yambikwa ikamba rya Miss France nk’umwirabura wa mbere mu mateka y’iki gihugu.

Miss Sonia Rolland yujuje imyaka 20 yambitswe ikamba rya Miss France
Miss Sonia Rolland yari ayoboye akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020
Ubwo Miss Sonia Rolland yari ageze mu Rwanda mu matora ya Miss Rwanda 2018 wagombaga gusimbura Iradukunda Elsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .