Sonia Rolland azagaragara muri filime y’uruhererekane ari umupolisi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mata 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, ari mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane yitwa “Tropiques Criminels” izatangira kunyuzwa kuri televiziyo ya France 2 mu 2020.

Iyi filime Sonia Rolland azayigaragaramo we na Béatrice de la Boulaye, amashusho yayo yatangiye gufatwa ku wa 10 Mata. Ifite ibice umunani, aba bombi baba ari abapolisi.

Gufata amashusho y’iyi filime byatangiye ku wa 10 Mata kugeza ku wa 01 Kamena (hazafatwa amashusho yo guhera ku gace ka mbere kugeza ku ka kane), guhera ku wa ku wa 3 Kamena kugeza ku wa 24 Nyakanga 2019 hazafatawa amashusho y’agace ka gatanu kugeza ku ka munani.

Amashusho ya Tropiques Criminels ari gufatirwa mu birwa bya Martinique.

Sonia Rolland agaragara muri iyi filime y’uruhererekane yitwa Melissa Sainte-Rose naho Béatrice de la Boulaye yitwa Gaëlle Crivelli.

Muri ‘Tropiques Criminels’ , Melissa Sainte-Rose aba umucukumbuzi mu gukurikira ibyaha ukomoka mu Birwa bya Martinique, aba ari umugore udafite umugabo w’abana babiri bakibyiruka. Melissa yisanze ayobora umutwe w’intagondwa mu murwa atari yarigeze anakandagizamo ikirenge.

Gaëlle Crivelli we, yavukiye kuri uwo murwa, awuzi wose mu mutwe. Ni umugore utagira ubwoba ukarishye kandi utagira icyo atinya, wihagararaho kandi uvuga icyo atekereza.

‘Tropiques Criminels’ itadukanye na film tumenyereye zigaragaramo abagabo, ibicishije mu mibereho y’aba bagore. Ishyira imbere uburanga bwihariye bw’umwimerere bw’ibirwa bya Martinique n’umutungo wabyo nka kimwe mu bigize iyi filime film.

Sonia Rolland yagaragaye no mu zindi filime zubatse izina zirimo Une vie ordinaire (2016), Midnight in Paris (2011), Léa Parker (2004 – 2006), Madame (2017), Toussaint Louverture (2012) n’izindi.

Sonia Rolland agiye kugaragara muri filimi ari umupolisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza