00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland ashobora kwitaba urukiko kubera inzu yahawe n’umuryango wa Omar bongo wayoboye Gabon

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 April 2025 saa 08:07
Yasuwe :

Nyuma y’iperereza ryagaragaje ko Sonia Rolland hari inyubako nini yo guturamo (apartment) iherereye mu Bufaransa, yahawe nk’impano mu 2003 n’umuryango wa Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon; uyu mugore ashobora gukurikiranwa n’ubutabera.

Nyuma y’imyaka 15 hakorwa iperereza, ubutabera bw’u Bufaransa bwarangije iperereza ku bijyanye n’imitungo y’umuryango wa Bongo bivugwa ko yabonywe mu buryo butemewe. Ibiro bishinzwe Ubushinjacyaha mu by’imari mu Bufaransa (Parquet National Financier) bigomba gufata icyemezo ku kuba abo bantu 24 bakekwaho ibyaha bashobora kuzaburanishwa.

Ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, Ushinzwe iperereza washyizweho n’ubushinjacyaha yatangaje ko abantu 24 bari gukorwaho iperereza barimo abana 11 ba nyakwigendera Perezida Omar Bongo, banki ya BNP Paribas, noteri, umwavoka ndetse na Miss France 2000, Uwitonze Sonia Rolland.

Uyu mugore ari gukorwaho iperereza bijyanye n’inyubako ifite agaciro ka miliyoni 524.7 CFA [asaga miliyoni 900 Frw] yahawe n’umuryango wa Omar Bongo.

Iyi nyubako yatanzwe nk’impano nyuma y’aho Sonia Rolland yari amaze kuba ikimenyabose akaba nyampinga wa mbere ukomoka muri Afurika wegukanye iri kamba mu Bufaransa.

Kubera imbaraga yatewe no kwegukana ikamba rya Miss France mu 2000, Sonia Rolland yatangiye gutera inkunga amarushanwa y’ubwiza muri Afurika harimo na Gabon ndetse aha niho yaje guhurira n’uwari umugore wa Omar Bongo, Edith Bongo nk’uko yabivuze.

Mu myaka yashize Sonia ubwo yabazwaga kuri iyi nzu yagize ati “Ku bw’ayo mahirwe nahuye na Edith Bongo, wari umugore wa Perezida wa Gabon, dutangira gucura ubucuti hagati yacu.”

Yakomeje avuga ko nyuma yaje guhura na Omar Bongo ubwe kuko “ari ikintu kitakwirengagizwa ko bari bishimiye ko nahagarariye Afurika.”

Mu 2002 mu musangiro ari kumwe n’aba bombi, ngo Edith Bongo yamusezeranyije impano nk’ishimwe ry’iyindi shusho ya Afurika yagaragaje.

Mu 2003 Sonia Rolland wari ufite imyaka 22 nibwo yamenyeshejwe ko yahawe inzu ariko bikozwe n’abandi bantu batari Bongo, ndetse nyuma uyu wari ukiri umukobwa muto yasabye ko hari impinduka zayikorwaho.

Nyuma yo guhabwa iyi mpano ariko Sonia Rolland ntabwo yigeze abaza inshuti ze nshya zari ziyimuhaye ngo amenye aho amafaranga yayiguzwe yavuye.

Nyuma yo gukora iperereza, byagaragaye ko iyi nzu yaguzwe mu izina rya sosiyete yo mu Bufaransa yari yarahishwe ikora ibyo kurimbisha ahantu n’imitako.

Iyi sosiyete ifite ishami muri Gabon, yari ifite konti muri banki ya BNP yo mu Bufaransa ndetse amafaranga menshi ya Bongo niho yanyuzwaga akabikwa mu Bufaransa.

Iperereza rya OCRGDF ryatahuye imitungo 20 ya Omar Bongo yaguzwe mu 1990 kugeza mu 2009 ubwo yitabaga Imana.

Iyi yose ifite agaciro ka miliyari 26 z’ama-CFA [Miliyari zirega 40 Frw]. Iyi mitungo yabaga ifitwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we cyangwa abandi b’inshuti ze nka Sonia Rolland.

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland, wabaye Miss France 2000, ashinjwa kwakira umutungo wibwe ndetse ntiyigere abaza inkomoko y’uwo mutungo.

Ubu hategerejwe icyemezo cy’Ibiro bishinzwe ubushinjacyaha bw’imari mu Bufaransa (PNF), niba uru rubanza ruzashyikirizwa inkiko cyangwa niba ruzaseswa. Nyuma y’icyo cyemezo, umucamanza ni we uzafata icyemezo cya nyuma ku kuba habaho urubanza.

Indi nkuru wasoma bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/havumbuwe-inyubako-ya-miliyoni-900-frw-sonia-rolland-yahawe-na-omar-bongo

Miss Sonia Rolland yabaye Miss France 2000
Uyu mugore yongeye kwisanga mu kirego cya Omar Bongo wayoboye Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .