Sonia Rolland ari mu rukundo rushya nyuma y’imyaka ibiri atandukanye n’uwari umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu atandukanye n’umugabo we Jalil Lespert, Miss Uwitonze Sonia Rolland, Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yagaragaje ko yabonye umukunzi mushya.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Gala, aho yavuze ko yabonye ibyishimo bishya n’umunezero udasanzwe ku mugabo basigaye bakundana atigeze avuga uko yitwa.

Asobanura uyu mukunzi we nk’umuntu udasanzwe kuko ‘aryoshya urukundo, azi kwita ku mukunzi we’ ndetse ko ari umuntu ushimisha kandi uri mu rukundo cyane.

Yavuze ko uyu mugabo badakora umwuga umwe ndetse ko yamaze amezi atandatu amutereta undi yaranze kubera ko yumvaga atazongera gukundana, gusa nyuma aza kwisanga bari mu rukundo, ndetse amwereka abana be.

Ati “Aranshyigikira cyane nk’umugore kandi na none nk’umubyeyi. Ntacyo mfite cyo kuba namufasha njye ariko bitandukanye nawe kuko amfasha cyane. Ndishimye cyane.”

Mu Ukwakira 2018 nibwo Jalil Lespert yemeje ko yatandukanye na Sonia Rolland, nyuma yaho mu mpera za Nzeri uwo mwaka Ikinyamakuru Voici cyandikirwa mu Bufaransa cyari cyavuze ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa impamvu yatumye bahitamo guhagarika urugendo rw’urukundo rwabo ntiyamenyekanye.

Sonia Rolland na Jalil Lespert bari baramenyanye ubwo bahuriraga mu ifatwa ry’amafoto y’ikinyamakuru Uomo Vogue mu 2009, iby’urukundo rwabo bigatangira ubwo.

Mu gihe bamaranye babyaye umukobwa witwa Kahina ufite imyaka icyenda y’amavuko. Miss Sonia Rolland kandi afite undi mukobwa mukuru witwa Tess yabyaranye na Christophe Rocancourt bahoze bakundana mu 2007.

Jalil Lespert nawe afite umukunzi mushya yasimbuye Sonia Rolland witwa Laeticia Hallyday.

Sonia Rolland yavuze ko yabonye uwo asimbuza Jalil Lespert
Bakundanye imyaka icyenda y'umunezero
Sonia Rolland na Jalil Lespert batandukanye mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .