00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland ahangayikijwe n’uko agiye gushaka umugabo ashobora kuba yaracuze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 February 2025 saa 09:39
Yasuwe :

Uwitonze Sonia Rolland, ufite inkomoko mu Rwanda, akaba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 ndetse akaba ari kwitegura kurushinga n’umukunzi we witwa Guillaume Gabriel muri uyu mwaka, yagaragaje impungenge z’uko bashobora kutazabyarana kuko uyu mugore ari mu myaka yo gucura.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mesdames Média, aho umunyamakuru yamubajije niba koko amakuru amaze iminsi acaracara y’uko yambitswe impeta y’urukundo ndetse akaba agiye kurushinga yaba ari yo undi arabyemeza.

Ati “Yego! Byamfashe imyaka ngo mvuge yego. Ngiye kurushinga n’inshuti yanjye magara. Twari tuziranye mu myaka 20, ariko igihe cya nyacyo kitaragera. Ku myaka 43 mfite ndumva niteguye. Numva nkomeye, nshoboye kandi ndi mwiza mu maso ye.”

Aha umunyamakuru yahise abaza uyu mugore niba adafite impungenge z’uko kubyara bishobora kuzamugora cyane ko ari mu myaka abagore benshi baba batangiye gucura, undi ati “ Dushobora kubiganiraho. N’ubundi ntekereza ko ninjiye mu gihe cyo gucura [...] biteye isoni ariko ndi kugerageza kubyakira.”

Sonia Rolland usanzwe ari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, yerekanye umukunzi we ku wa 18 Mutarama 2025, ubwo yari ari mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko nta gihindutse Sonia Rolland na Guillaume Gabriel, bazarushinga mu Ugushyingo 2025.

Bivugwa ko igice kimwe cy’ibirori by’ubukwe bwabo gishobora kuzabera mu Rwanda, mu gihe ibindi bizabera mu Bufaransa aho asanzwe aba ari na ho akorera akazi ke ka buri munsi.

Hatangiye kurambagizwa n’abazasusurutsa abazitabira ibyo birori by’uyu munyamideli ndetse Itorero Inkumburwa ribyina imbyino za gakondo, bivugwa ko ari ryo rishobora guhabwa iki kiraka.

Muri Gicurasi 2024, ni bwo Sonia Rolland yatangaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba kubana akaramata, undi atazuyaje yahise abyemera ariko icyo gihe yirinda kugira byinshi amuvugaho.

Sonia Rolland yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ubuzima bwabo bw’urukundo bahisemo kubugira ibanga gusa avuga ko bamaranye imyaka irenga 20 baziranye bya hafi banakundana bucece.

Guillaume Gabriel na we ni umukinnyi ukomeye wa filime mu Bufaransa ndetse we na Sonia Rolland bahuriye mu gice cya gatanu cya filime y’uruhererekane ya “Tropiques Criminels” cyagiye hanze mu 2024.

Byari nyuma y’aho Guillaume yari amaze imyaka irindwi atagaragara muri filime. Sonia Rolland ugiye kurushinga afite abana babiri. Barimo uwavutse mu 2007 w’umukobwa witwa Tess Rocancourt ubu ufite imyaka 18 y’amavuko.

Yamubyaranye na Christophe Rocancourt w’imyaka 57 baje gutandukana mu 2009, ubwo Sonia Rolland yari atangiye gucudika na Jalil Lespert.

Sonia Rolland na Jalil Lespert bakundanye imyaka icyenda kuko batandukanye mu 2018 bafitanye umwana w’umukobwa bise Kahina ubu ufite imyaka 14 y’amavuko.

Sonia Rolland ahangayikijwe n’uko agiye gushaka umugabo ashobora kuba yaracuze
Sonia Rolland n'umukunzi we baheruka guhura n'Itorero Inkumburwa rishobora kuzasusurutsa abazitabira ibirori by'ubukwe bwabo
Sonia Rolland ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kubaka izina ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .