Social Mula yibarutse ubuheta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Mugwaneza Lambert wamamaye mu muziki nka Social Mula n’umukunzi we, Uwase Nailla bibarutse umwana wa kabiri, ubuheta.

Social Mula yabwiye IGIHE ko umugore we yabyariye mu bitaro bya Kacyiru ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, babyaye umwana w’umukobwa.

Ati “Twibarutse. Mama w’abana banjye yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Yabyaye neza nta kibazo afite. Ni ibyishimo bikomeye kuri njye n’umuryango wanjye.”

Uwase Nailla ni nawe babyaranye imfura y’uyu muhanzi y’umuhungu yise Mugwaneza Brayden Owen, yanamwifashishije mu mashusho y’indirimbo ‘Amahitamo’.

Social Mula yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Marigarita’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .