00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yavuze ku rukundo rushya rwatumye atinda i Burayi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 May 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Social Mula wari umaze hafi umwaka acecetse mu itangazamakuru, yasubije abibazaga ku bikorwa ahugiyemo ndetse akomoza ku byavuzwe ko yaba yarashatse kwigumira i Burayi aho yari yaragiye mu bitaramo byabaye mu Ukuboza 2022.

Uyu muhanzi wari wajyanye na DJ Brianne i Burayi mu bitaramo bitandukanye, yavuzweho byinshi birimo no gushaka kwigumira kuri uyu Mugabane dore ko yari yanavuye i Kigali bihwihwiswa ko yatandukanye n’umugore we.

Social Mula yemereye Isibo Radar ko yatandukanye n’umugore we ndetse ko yari amaze igihe abonye umukunzi mushya uba mu Busuwisi, ari nawe watumye atinda i Burayi dore ko bari banafite gahunda yo kurushinga.

Ati “Navuga ko icyatumye ntindayo ni ukubera umukunzi wanjye, twari tubirimo tumaze iminsi dukundana, aba mu gihugu cy’u Busuwisi abantu benshi bibwiraga ko nari ndi mu Budage, gusa mpaherukayo mu Ukuboza 2022 ndetse no mu Bubiligi mpaheruka icyo gihe.”

“Byabaye ngombwa ko nyuma y’ibitaramo nasanze umukunzi mu Busuwisi, twari tumaze igihe dukundana dufite na gahunda yo kubigira binini harimo no kurushinga.”

Uyu mukunzi mushya nawe byarangiye batandukanye nyuma yo kubona ko hari byinshi badahuza atashatse gushyira mu itangazamakuru.

Yakomeje agira ati “Igihe twamaranye navuga ko ari cyo cyatumye mbona ko bitazashoboka, hari igihe ibintu uko ubitekereza atari ko bigenda, twari dufite gahunda yo kuba twakora umuryango sinavuga ngo twapfuye iki, ariko iyo abantu badahuje cyangwa mutabyumva kimwe mubivana mu nzira aho kugira ngo nyuma bizabe bibi.”

Yemeje ko yatandukanye n’umugore

Social Mula yemeje ko yatandukanye n’umugore we ku bwumvikane ubu bahuzwa n’abana babyaranye.

Ati “Urumva ntabwo wajya gukundana n’undi muntu kandi ufite umugore, ibyanjye n’umufasha wanjye twarabihagaritse ku bwumvikane, turahuje ku bw’abana ariko nta rukundo twaratandukanye.”

Yanyomoje abavuze ko yashatse kwigumira i Burayi

Social Mula avuga ko atigeze agira ubushake bwo kwaka ubuhungiro cyangwa kwigumira i Burayi, ahubwo ngo byose byazanwe n’abashaka kumusebya.

Ati “Oya oya ntabwo nigeze naka ubuhungiro, nta nubwo mu buzima nigeze ngira inzozi zo kuba i Burayi, ntazo nigeze ngira, iyo mbigira mba narabyitayeho mbere cyangwa n’ubu nabikora ariko ntabwo ari yo ntumbero kuko akazi kanjye karampagije. Nina byo nkora nishimye kurusha ikindi cyose, urabizi imbaraga z’urukundo zo ziraganza ushobora gushiduka nyine wakoze iby’urukundo rugutegetse, ntabwo nari mfite gahunda yo kuzahaguma burundu, icyatumye ntinda ni ukubera umukunzi wanjye.”

“Hari ukuntu abantu basigaye bakwirakwiza ibihuha, hari abo numvise bavuga ngo nashatse umukecuru w’imyaka 80, hari abavuze ibyo by’ubuhungiro ariko navuga ko ubuhungiro bwiza buri muri Yesu Kristo , ntaho utahura n’imihangayiko, nta kibazo na kimwe mfite cyatuma naka ubuhungiro, nta n’ibyo nifuza.”

Uyu muhanzi wateguje ibihangano bishya bizasohoka muri mpeshyi, avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kwirinda cyane ibivugwa kuri izi mbuga bagategereza amakuru y’ukuri.

Social Mula avuga ko igituma benshi batekereza ko umuhanzi ugiye hanze y’u Rwanda atazagaruka, biterwa n’uko benshi mu rubyiruko bahora bumva bashaka kujya kuba hanze bitezeyo amakiriro, bakumva ko ugiyeyo atagaruka.

Social Mula yemeje ko yatandukanye n'umugore ndetse yari amaze iminsi abonye umukunzi mushya i Burayi nubwo nawe batamaranye kabiri
Social Mula avuga ko igituma benshi batekereza ko umuhanzi ugiye hanze y’u Rwanda atazagaruka biterwa nuko benshi mu rubyiruko bahora bumva bashaka kujya kuba hanze bitezeyo amakiriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .