Social Mula yasusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kanama 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula mu muziki nyarwanda yasusurukije abakurikiye igitaramo yaririmbyemo cya Iwacu Muzika Festival, cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda n’imbuga nkoranyambaga.

Social Mula yakurikiye abandi bahanzi bagiye bataramira abakunzi babo muri iri serukiramuco barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Yvan Buravan, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano, Butera Knowless n’abandi benshi.

Social Mula yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye barimo abanyuze muri ArtRwanda – Ubuhanzi nka Rwego Yves ufotora, Emmanuel Kezem uhanga imideli ndetse n’umuririmbyikazi Lorena.

Uretse aba bahanzi batandukanye abari bakurikiye iki gitaramo basusurukijwe n’Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Symphony Band rimaze kwamamara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Igitabo’, ‘Hey’ na ‘Crazy’.

Ariel Wayz uri mu baririmbyi b’iri tsinda yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘The Boy from Mars’ yakoranye na Producer Jumper Keellu iri mu njyana ya Electronic Music Dance (EDM) n’izindi.

Nyuma y’iri tsinda nibwo Social Mula yageze ku rubyiniro rikomeza ku mucurangira no kumufasha mu bijyanye n’amajwi.

Nk’umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina Social Mula nawe ntiyatengushye abamukunda kuko yanyuze benshi bari bakurikiye iki gitaramo.

Social Mula yasusurukije abakurikiye iki gitaramo mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo; ‘Amahitamo’, ‘Ku ndunduro’, ‘Warakoze’, ‘Abanyakigali’, ‘Ma Vie’, ‘Yayobye’ n’izindi nyinshi.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umufotozi wabigize umwuga wanageze mu cyiciro cya nyuma cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Rwego Yves, yerekanye ubuhanga bwe
Emmanuel Kezem wanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi washinze inzu ihanga imideli ya Kezem Brand yahawe umwanya asobanura ibijyanye n'ibikorwa bye
Umuhanzikazi Lorena witabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi akagera mu cyiciro cya nyuma nawe yataramiye abakurikiranaga iki gitaramo
Ariel Wayz wa Symphony Band ni uku yaserutse yambaye
The Major umucuranzi akaba n'umuririmbyi wa Symphony Band yashimishije abakurikiye iki kiganiro
Social Mula yamaze irungu abari bakurikiye Iwacu Muzika Festival
Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula mu muziki Nyarwanda yasusurukije abakurikiye igitaramo yaririmbyemo cya Iwacu Muzika Festival, cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda n’imbuga nkoranyambaga.
Social Mula niwe muhanzi wari utahiwe gutaramira abakunzi b'umuziki
Yashimishije abakunzi be binyuze mu ndirimbo nka Yayobye, Ma Vie n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .