Social Mula yashyize hanze indirimbo ya mbere iri kuri album ye ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mi Amor’, iya mbere ku ziri kuri album ye ya kabiri ari gukora.

‘Mi Amor’ ni ijambo ry’Igitaliyani rivuga umukunzi wanjye mu Kinyarwanda.

Muri iyi ndirimbo y’urukundo Social Mula hari aho aririmba ati “Ntugire ikibazo nzaba mpari, fata ikiganza cyanjye nzagufata neza. Niteguye kuguha byose. Iyo nkunda umuntu mba nizeye ko umutima we waba unyuzwe nibyo mvuga cyangwa se ibyo nkora, mba nigengesera ngo ntatandukira[…]”

Social Mula yabwiye IGIHE ko guhimba indirimbo byaje bya gihanzi ariko na none bikaba byaraturutse ku kuba akunda umuziki kandi akaba ahora azirikana abakunzi bawo.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo nta handi byaturutse usibye kuba nkunda umuziki kandi nkaba ngomba guha abakunzi banjye. Nkunda umuziki n’ubwo untunze ni ikintu nitaho buri munsi ngo nshimishe abankunda. Byose bihagarariwe n’uko ubuzima bwanjye nabuhariye umuziki.”

Yavuze ko kubera ko urukundo ariwo murongo we mu muziki ariyo mpamvu ahora atekereza ibihangano binyura abakundana.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere kuri album ye nshya ndetse avuga ko iyi album itandukanye n’iyo aheruka gushyira hanze, kuko yo agiye gukorana imbaraga ku buryo izamurikwa hadashize igihe kinini nk’uko byabaye ku ya mbere.

Ati “Iyi ni indirimbo itangira album yanjye ya kabiri, gusa nkaba mfite impinduramatwara ko ntagomba gukorera mu murongo wa album ishize nashyize hanze hashize igihe. Nifuza ko ubu ibikorwa byakwiyongera kugira ngo njye nshyira hanze album hakiri kare.”

Album ya kabiri ya Social Mula avuga ko ishobora kujya hanze mu mwaka utaha, izaba igizwe n’indirimbo 10 zirimo ebyiri zo kuramya Imana.
Iyi ndirimbo nshya ya Social Mula mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox Beat muri Monster records amashusho akorwa na Big Team Production.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite igikundiro mu Rwanda, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’, ‘Ma Vie’, ‘Abanyakigali’, ‘Ku Ndunduro’, ‘Warakoze’, ‘Ndiho’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye.

Tariki 23 Ugushyingo 2019 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’.

Social Mula muri iyi ndirimbo yifashishije umukobwa witwa Cyiza usanzwe agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi
Social Mula yavuze ko iyi ari indirimbo ya mbere kuri album ye ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .