Social Mula yakuriwe ingofero, agabirwa na Bamporiki witabiriye igitaramo cye (Amafoto+Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Social Mula nk’umwe mu bahanzi bamaze gukuza izina mu muziki w’u Rwanda, yakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ya mbere yise “Ma vie” nyuma y’imyaka irindwi akora umuziki.

Uyu muhanzi wari ushyigikiwe n’umukunzi we ndetse n’umubyeyi we igitaramo cye cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi.

Ni igitaramo cyatangiwe n’abahanzi bari baje gushyigikira Social Mula barimo; Kenny Sol (umwe mu bahanzi bashya mu muziki wanarangije ku ishuri rya muzika rya Nyundo)na Gisa cy’Inganzo weretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki.

Nyuma y’aba bahanzi, Social Mula yagiye ku rubyiniro bwa mbere ataramira abantu hafi iminota 40, avuyeho hakurikiraho Yverry, Marina, Yvan Buravan, King James na Bruce Melodie.

Aba nabo barangije kuririmba Social Mula yongeye gusubiraho, abahanzi bose banyuze ku rubyiniro bacurangirwaga na Symphony Band abacuranzi bagezweho muri iki gihe.

Iki gitaramo kitabiriwe Senateri Nyirasafari Esperance wahoze ari na Minisitiri wa Siporo n’Umuco ndetse na Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Bamporiki wavuze ijambo muri iki gitaramo, yashimiye bikomeye Social Mula amwifuriza ibyiza byinshi birimo gukomeza gutera imbere.

Uyu muyobozi wari wambaye ingofero yayikuriye Social Mula ahita amugabira n’inka, amwizeza ko iyi nka igomba gutaha ku mubyeyi we ndetse yaba atanafite ikiraro agafashwa kukibona.

Yakomeje yifuriza Social Mula gukora cyane akitwara neza bityo agatera imbere mu mwuga we w’ubuhanzi.

Si Social Mula gusa wabwiwe ahubwo Minisitiri Bamporiki yijeje abahanzi muri rusange ko nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bagiye kubaba hafi, bakajya bagaragaza uruhare rukomeye kuri buri gitaramo umuhanzi azajya ategura.

Social Mula yashimiye bikomeye buri umwe wamubaye hafi kuva yatangira umuziki kugeza ubu. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo kimuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Ati” Nabivuze kenshi ko iki gitaramo ngomba kugikora neza kugira ngo nindamuka nteguye ikindi abantu bazaze kuko icya mbere bagikunze.”

Social Mula yagenewe impano nyinshi zirimo ifoto yakorewe n’umwana ufite uburwayi bwamuviriyemo kuba atabona.

Ubwo yakiraga iyi mpano byashimishije abantu bari bitabiriye iki gitaramo, cyane ko uyu musore yasabye Social Mula indirimbo Super Star, barayibyinina bishimisha benshi.

Saa sita zirengaho iminota mike nibwo igitaramo cya Social Mula cyari kirangiye abenshi bataha baganira ku bihe byiza bakigiriyemo.

Uko Gisa cy’Inganzo yitwaye mu gitaramo cya Social Mula

Uko Symphony yitwaye mu gitaramo cya Social Mula

Uko Social Mula yitwaye mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere (Agace ka mbere)

Uko Bruce Melodie yitwaye mu gitaramo cya Social Mula

Social Mula yahawe impano n’umwana utabona bikora ku mitima y’abitabiriye igitaramo cye

Uko Yvan Buravan yitwaye mu gitaramo cya Social Mula

Uko King James yitwaye mu gitaramo cya Social Mula

Minisitiri Bamporiki yakuriye ingofero anagabira Social Mula

Social Mula yatunguranye ubwo yasubiraga ku rubyiniro bwa kabiri

DJ Diallo ni we wacurangaga aha ikaze abitabiriye iki gitaramo
Abakobwa bari bashinzwe kwakirana yombi abitabiriye igitaramo cya Social Mula
Umuhanga wo kurya arara akarabye, ab'inkwakuzi bahageze hakiri kare bifatira imyanya myiza
Symphony Band ubwo yari yiteguye gucurangira abahanzi mu gitaramo cya Social Mula
Juda Muzika itsinda ry'abahanzi bakizamuka bari mu babimburiye abandi ku rubyiniro
Kenny Sol umusore uherutse kurangiza amasomo ya muzika agahita yinjira mu ruhando rw'abahanzi, na we ari mu baririmbye muri iki gitaramo
Gisa cy'Inganzo yakiriwe neza cyane n'abakunzi b'umuziki
Ihema ryitiriwe Akagera ryari ritangiye kumva agashyuhe k'abantu baje mu gitaramo
Umufasha wa Social Mula areba uko umugabo we ari kubyitwaramo
Umubyeyi wa Social Mula yari yizihiwe n'akazi k'umuhungu we
Umwana wa Social Mula yitegereza akazi ka se
Minisitiri Bamporiki Edouard wari yitabiriye iki gitaramo yijeje abahanzi ubufasha bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco
Senateri Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri w'Umuco na Siporo yari yitabiriye iki gitaramo
MC Kate Gustave na MC Tino nibo bayoboye iki gitaramo
Uku niko Social Mula yahingutse imbere y'abakunzi be ku nshuro ya mbere
Yageze aho akajya asimbuka akikoza ibicu abyina umuziki yaririmbiraga abakunzi be
Abafana bari benshi baje kwihera ijisho igitaramo cya Social Mula
Social Mula yaririmbiye abakunzi be bashira ipfa
Social Mula yatumye n'abanyacyubahiro bahaguruka mu byicaro babyina umuziki we
Abanyarwenya Japhet na Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka bari bitabiriye iki gitaramo
Yverry yitwaye neza mu gitaramo cya Social Mula
Yverry na we yahise ateguza abakunzi b'umuziki igitaramo cyo kumurika Album ye tariki 14 Gashyantare 2020
Social Mula yahise ajya kwicarana n'imfura ye nabo baryoherwa n'uko abandi bahanzi babataramira
Byari ibyishimo kuri Social Mula
Senateri Nyirasafari Esperance ateruye imfura ya Social Mula
Marina yitwaye neza mu gitaramo cya Social Mula
Marina ni we muhanzikazi gusa wagaragaye kuri uru rubyiniro
King James agiye ku rubyiniro ibintu byabaye nk'ibihindutse
King James yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
King James ari ku rubyiniro ni uku byari byifashe
Abakobwa bakunda indirimbo za King James birekuye muri iki gitaramo
Yvan Buravan yaririmbye mu gitaramo cya Social Mula
Yvan Buravan yashimishije abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
Bruce Melodie mbere gato y'uko ajya ku rubyiniro
Abafana bari bamaze hafi kuzura ahabereye igitaramo
Ndimbati yari yitabiriye igitaramo cya Social Mula
Social Mula ni uku yagarutse ku rubyiniro
Social Mula n'imfura ye hagati mu bafana
Yahaye umuhungu we ngo amufashe kuririmba
Minisitiri Bamporiki yakuriye ingofero Social Mula anamugabira inka
Social Mula yashimiye Minisitiri Bamporiki wari umaze kumugabira
Bamporiki yasabye Social Mula gukomeza gukora cyane akazavamo umuhanzi w'ikirangirire
Umwe mu bafana ba Social Mula (utashatse kugaragara mu itangazamakuru) yamugeneye iyi mpano icyakora ayishyikirizwa na basaza be
Bruce Melodie muri iki gitaramo yari ashyigikiwe bikomeye
Bruce Melodie yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
Aline Gahongayire yari yasazwe n'ibyishimo muri iki gitaramo
Abafana bari benshi muri iki gitaramo
Umusore utabona neza ariko ufite impano yo gushushanya yageneye impano Social Mula
Byari ibyishimo ubwo Social Mula yashyikirizwaga iyi mpano

Amafoto: Muhizi Serge
Video: Hakizimana Olivier (Souke)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .