Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
“Amola” - Social Mula
Social Mula uri mu bahanzi bamaze kugira izina rinini mu muziki Nyarwanda, yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye ya kabiri yise “Confidence’’.
Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise “Amola” yahuriyemo n’uwitwa Lil Chance uri mu bahanzi bari kuzamuka.
Iri mu njyana ya Afro Zouk, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bertzbeats, mu gihe amajwi yakozwe na YC.
“Ndagukunda” - Tania Rugamba
Ni indirimbo nshya ya Tania Rugamba uri mu bahanzi bakizamuka. Aba yishyize mu mwanya w’umukobwa wakunze umuhungu agasuka amarangamutima ye yose ku rukundo amufitiye.
Uyu mukobwa ubusanzwe avuka ku mfura ya Rugamba Cyprien yitwa Rugamba Olivier. Afite imyaka 27 ni umuhanzi ubikora by’umwuga.
“Shenge” - Juno Kizigenza
Ni indirimbo nshya ya Juno Kizigenza yise “Shenge”. Yayikoze mu buryo bw’amajwi ni nayo yagiye hanze gusa. Yakozwe na Element muri 1:55 AM.
“Mana Urumva” - Marshall Mushaki
Ni ndirimbo nshya y’umuhanzi Marshall Mushaki uri mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ashaka kwerekana ko Imana itajya itererana abayo kandi abayitabaje ibumva. Yavuze ko yayihimbye nyuma yo kubona ibyo yagiye asengera byarasubijwe.
Ati “Nahimbye iyi ndirimbo yanjye nshya ubwo narebaga ngasanga byinshi mu byo nagiye nsengera, Imana yarabikoze ndetse inasohoza amwe mu masezerano yagiye impa.”
Uyu muhanzi w’imyaka 30 ubusanzwe yitwa Marshall Secumi Etienne amaze igihe kingana n’imyaka ine aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Marshall Mushaki avuka mu muryango w’abana 40 akaba ariwe muhererezi.
Mu muziki kuri ubu amaze gukora indirimbo icyenda zifite amajwi n’amashusho.
Phil Emon yashyize hanze EP…
Phil Emon uri mu bahanzi bakizamuka, yashyize hanze indirimbo eshanu zigize Extended Play [EP] ye.
Ni EP yakoze nyuma yo gukora indirimbo yise “Amasomo” yasubiranyemo na Uncle Austin.
Kuri iyi EP hariho indirimbo zirimo Loser, Banza, No Worries, Stay na Before.
“Single” - Utah Nice
Ni indirimbo ya Utakariza Nice ukoresha amazina ya Utah Nice uri mu bahanzi bashya bari guhabwa amahirwe yo kuba umwe mu bazaba bakomeye mu minsi iri imbere.
Ni indirimbo aba aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa wakunze umusore akifuza ko agize Imana yasanga nta mukunzi afite.
Utah Nice ubusanzwe avuka mu muryango w’ibyamamare, cyane ko avukana na Cedric Dric wubatse izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze na Isimbi Nailla ukora amashusho y’indirimbo.
“Mon Bébé” - Lisaa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Lisaa uri mu bakizamuka iri mu njyana ya Zouk.
Mu mwaka ushize nibwo Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) yiyongereye ku rutonde rw’abakobwa bakora umuziki, nyuma y’uko yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Forever".
Lisaa yasobanuye ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye.
Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab’iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."
“Koloba” - Kenny Edwin
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny Edwin uri mu bahanzi bakizamuka. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ko umuntu uri mu rukundo nta kindi aba yitayeho. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pakkage.
“Arankunda” - Abid Cruz Ndahindurwa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Abid Cruz Ndahindurwa.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba agaragaza ko n’ubwo ari umunyantege nke, akenshi Imana imuhora hafi kandi ikamurinda.
“Nzamutegereza” - True Promises Ministries
Ni indirimbo nshya ya True Promises Ministries. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragara baririmba bagaragaza kugira neza kw’Imana n’ubuntu bwayo, idahwema kwereka abantu bayubaha umunsi ku wundi.
“Ntiduhuje” - Yee Fanta Feat Coolest
Ni indirimbo nshya ya Yee Fanta yahuriyemo na Coolest. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ko akenshi umuntu acirwa urubanza n’abantu rimwe na rimwe barimo n’abo bataziranye cyane.
“Indirimbo zo hanze…
“Akanchawa” - Qing Madi
“Whine” - Asake, LUDMILLA
“Bellissima Remix” - Fernando & Eddy Kenzo
“MALAIKA” - Fik Fameica
“Toxic Love” - Kendrick Lamar, SZA
“Nairobi” - Marioo feat Bien
“Drive” - SZA
“Love Life” - Juno
“Far Away” - Kelela
“Smile” - Morgan Wallen
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!