00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Snoop Dogg yapfushije nyina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Calvin Cordozar Broadus Jr. wamenyekanye nka Snoop Dogg ari mu gahinda ko gupfusha nyina Beverly Tate, ku wa 24 Ukwakira 2021.

Inkuru y’urupfu rwa nyina w’uyu muhanzi wari ufite imyaka 70, niwe warutangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe yashyizeho ifoto y’umubyeyi we arangije akurikizaho ifoto. Yanditse amagambo agira ati “Warakoze Kundera.”

Mu bundi butumwa yakurikijeho hari aho yagize ati “Warakoze Mana kumpa Umumalayika. Kuri Mama ndagukunda [yabivuze yifashishije utumenyetso tw’imitima].”

Mu bundi butumwa yashyize hanze yagize ati “Kugeza igihe tuzongera guhura.”

Se w’uyu muraperi Vernell Varnado nawe yasabye abantu amasengesho kuko aribwo bayakeneye cyane kuruta ikindi gihe.

Umubyeyi wa Snoop Dogg yajyanywe mu bitaro mu ntangiro z’uyu mwaka ariko ntabwo icyo yari arwaye cyangwa icyamuhitanye cyigeze kimenyekana.

Snoop yashenguwe no kuba umubyeyi we yitabye Imana
Umubyeyi wa Snoop Dogg yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .