00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Snoop Dogg ushaka kugura Twitter yayiryohejeho ibiganiro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 May 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Calvin Cordozar Broadus Jr. wamenyekanye nka Snoop Dogg, yaryoheje ibiganiro ku rubuga rwa Twitter nyuma yo gutangaza ko ashaka kurugura.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, nibwo Snoop yatangaje ko agiye kugura urubuga rwa Twitter.

Yabivuze nyuma y’aho Elon Mask washakaga kugura uru rubuga yatangaje ko yabaye asubitse kugura uru rubuga, mu gihe ategereje umubare nyakuri wa konti za baringa zirubarizwaho.

Snoop Dogg yahise ajya kuri Twitter yandika ubutumwa bugaragaza ko ashobora kugura uru rubuga. Ati “Ubu nshobora kugura Twitter.”

Yakomeje avuga ko aguze uru rubuga abantu bose yabaha ‘Blue tick’ ubusanzwe ihabwa ibyamamare cyangwa ibindi bikomeye. Avuga ko yanahindura ubuyobozi bw’uru rubuga.

Uyu muraperi mu gukomeza kureba uko abantu batekereza mu gihe yaba yaguze uru rubuga yahise atangiza hashtag ya #WhenSnoopBuysTwitter, abaza abakunzi be uko byagenda aramutse aguze uru rubuga.

Umwe yahise aza aravuga ati “Followers will be called Homies”. Mu kinyarwanda yashakaga kuvuga ko abakurikira umuntu bazahinduka uyu mugabo amaze kugura uru rubuga bakitwa inshuti ariko ‘Homie’ rikunzwe gukoreshwa n’abaraperi cyane kurusha abandi bantu.

Undi yaje avuga ko aho kugira ngo ‘blue tick’ ikomeze kuba ubururu, kubera ukuntu uyu muraperi anywa urumogi izahinduka ikamera nk’ibabi ry’urumogi.

Uyu ajya guhuza n’undi wavuze ko aho kwitwa Twitter izahindura izina ikaba Weeder[bikomoka ku ijambo weed risobanura urumogi] kuko uyu muhanzi akunda urumogi.

Undi yaje avuga ko uyu mugabo yahita ashyiraho igihe cyo guhurira kuri uru rubuga kuri space bakanywa urumogi.

Abandi baje bavuga ko byaba byiza kurusha uko bizamera Elon Musk nagura uru rubuga.

Elon Musk, yagombaga kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari 44$. Uyu muherwe usanzwe ari na nyiri Tesla na SpaceX, yari yamaze kumvikana n’Inama y’Ubutegetsi ya Twitter kugira ngo agure uru rubuga nkoranyambaga ku gaciro ka 54,2$ ku mugabane umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .