Slaï yahanuye abahanzi nyarwanda ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Gashyantare 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Patrice Sylvestre wamamaye nka Slaï mu bakunda indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zo mu njyana ya Zouk, yageneye ubutumwa abahanzi bo mu Rwanda ku buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunoze.

Uyu muhanzi watumiwe mu gitaramo gifungura umwaka cya Kigali Jazz Junction, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu yabajijwe niba ajya koresha imbuga nkoranyambaga avuga bigoye cyane ku bantu bari mu kigero cye.

Ati “Mfite ikibazo ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko ndi mu rungano rwabonye ibyazo rukuze ari bwo biri kwaduka. Ntabwo nkunda abantu bamara igihe kinini kuri izi mbuga cyane cyane urubyiruko. Ariko ni ikintu ngomba gukoraho, nk’urugero ntabwo nkoresha urubuga rwa Instagram kandi ari ngombwa, ni ibintu ndi kugerageza.”

Yakomeje abazwa n’inama yagira abahanzi cyane cyane abo mu Rwanda uburyo bazikoreshamo bwiza nubwo we atazikoresha.

Mu gusubiza ati “Ni ugusangiza abakunzi babo ibihe byabo bijyanye n’akazi bakora k’umuziki kubera abafana baba bifuza ibihe nyabyo, bashobora kubasangiza ibihe byabo muri za studio bari gukora indirimbo kandi bakiyerekana uko bari. Kuzikoresha mu buryo bwiza atari ugusuhuza abafana ukigendera.”

Avuga ko kandi badakwiye guterana amagambo n’ababakurikira kuko bitaba ari byiza mu maso y’abakunzi babo.

Slaï uzaba ari umuhanzi w’imena muri iki gitaramo, afite imyaka 45 ariko nta mugore agira. Yavuze ko abazitabira bazaryoherwa kuko azakora ibishoboka byose ngo abakunda kwizihirwa muri Zouk batahe banyuzwe.

Yanahishuwe ko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi ariko akaba ari umuntu usabana ku buryo yizera ko hari abo azava i Kigali bamenyanye.

Iki gitaramo kizaba ku wa 22 Gashyantare 2019, muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu y’icyubahiro ndetse na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Muri iki gitaramo azahuriramo n’itsinda rya Neptunez Band ndetse na Yverry uri mu bahanzi bafite igikundiro mu njyana ya RnB na Zouk.

Slai mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu
Uyu muhanzi yiringiye kuzakora igitaramo cyuje uburyohe
Yavuze ko abahanzi bakwiriye kumenya uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga biyubahisha
Uyu muhanzi ntabwo ajya ashidukira cyane imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza