Skpado watandukanye na City Yankees yamaze gutunganya album ya mbere yise “Fresh & Clean”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kanama 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukizamuka mu baririmba injyana ya Dancehall, Ntambara Steven, ukoresha amazina ya Viva Skpado mu muziki, yarangije album ye ya mbere nyuma y’imyaka itatu atandukanye na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda rya City Yankees.

Mu kiganiro na IGIHE Skpado yavuze ko yizeye ko album ye ya mbere ku giti cye “Fresh and Clean” izageza umuziki we ku rundi rwego.

Uyu muhanzi yiteguye kuyimurikira abakunzi b’umuziki yifashishije internet bitewe nuko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hatakibaho ibitaramo bihuza abahanzi n’abakunzi babo.

Abajijwe impamvu atigeze akorera amashusho indirimbo ziri kuri album ye, Skpado yavuze ko yahisemo kubitegura neza akazisohora zinoze.

Yagize ati "Kenshi iyo wakoze indirimbo nziza ushobora kuyangisha abantu uramutse uyikoreye amashusho mabi. Rero mfata umwanya uhagije mbere yuko nkora amashusho y’indirimbo.”

Album Fresh&Clean iriho indirimbo zakozwe n’aba-producers batandukanye barimo Papito, Pastor P, Holly beat, Frank Tamari, Fady Base na Skeleton.

Skpado yatangiye umuziki mu 2012 nyuma yuko yari arangije amashuri ye yisumbuye muri King David Academy aho yanahereye umuziki akoresha Free style.

Uyu musore yamenyekanye cyane mu itsinda rya City Yankees, ariko aza gutandukana na bagenzi be mu 2017 ahita atangira gukora umuziki ku giti cye.

Skpado kugeza ubu ari gukorana n’ikipe y’abamufasha bakorera muri Afurika y’Epfo kandi yizeye ko bizamufasha kwagura umuziki we.

Ikiganiro na Skpado

Reba indirimbo "Fresh&Clean" Skpado yitiriye Album ye ya mbere

Skpado yarangije album ye ya mbere “Fresh & Clean”, nyuma yo kuva mu itsinda rya City Yankees

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .